Rubavu: Imiryango 13 yafashijwe na NUDOR kubona aho ikinga umusaya

Imiryango 13 yo mu karere ka Rubavu ifite abana bafite ubumuga yafashijwe kubona aho ikinga umusaya, amazu bbakiwe afite agaciro ka Miliyoni 48. Ni mugihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufite abarenga 1000 batarabasha kubonerwa amacumbi.

Nyirangirimana Gricelie, wubakiwe inzu mu murenge wa Rugerero ashimira Ubuyobozi bwatanze ubutaka na NUDOR yafatanyije na Caritas Rwanda ikamwubakira aho akinga nyuma y’igihe akodesha agasohorwa mu nzu kubera afite umwana ufite ubumuga.

Ati “Nyuma y’imyaka nsiragizwa no gukodesha bakanyirukana munzu kubera ko mfite umwana ufite ubumuga, bakavuga ko abangiriza inzu n’ibintu nkaba nshimira abagize uruhare ukunyubakira nkabona aho nkinga umusaya.”

Nyirangirimana akomeza avuga ko agorwa no kubona ibitunga umuryango kuko umwana we afite ubumuga butuma atabasha kwinyagambura ngo akorere umuryango, ndetse akanagorwa no kuba rimwe mu kwezi ajya kumufatira imiti imworohereza mu Bitaro bya Ndera agasaba ko bibaye byiza iyo miti yagezwa no mu bitaro bya Gisenyi.

Twagirimana Eugene, Umukozi wa NUDOR(Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga) avuga ko bubatse amazu ndetse bakanasanira imiryango yagizweho ingaruka n’imitingito ariko irimo abana bafite ubumuga.

<

Ati “Amazu twatanze harimo 5 twubatse bundi bushya y’imiryango yari isanzwe ikodesha amazu agasenywa n’imitingito nandi mazu 8 yari yarasenyutse yavuguruwe y’imiryango ifite abana bafite ubumuga (Abagenerwabikorwa) kuko abana babo basanzwe bafashwa bijyanye n’ubumuga bwabo.”

Twagirayezu akomeza avuga ko bazakomeza gufatikanya n’ubuyobozi mu gufasha abaturage bahawe amazu bakabasha kubona amazi n’amashanyarazi mu amzu bubatse.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko mu karere ka Rubavu hakirangwa imiryango myinshi itagira aho ikinga umusaya, ariko uko ubushobozi buzajya buboneka Akarere kazajya kabatuza.

Ati “NUDOR dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye, ari naho hajemo umushinga wo kubakira imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga, kuba ababyeyi borohewe bakabona aho bakinga umusaya ubu barumva batuje, iyo ukodesha birakugora kuko abenshi baba bumva ko umwana ufite ubumuga aba aragira ibyo yangiriza, ubu turaza kureba igikurikiraho kugira ngo ubuzima bw’iyi miryango buhinduke.”

Ishimwe Pacifique akomeza avuga ko akarere mu nshingano zako harimo guha abaturage amashanyarazi n’amazi, mugihe umufatanyabikorwa bakaba bazagerageza kureba abaturage bahawe amazu ibyo babura bagafashwa gutuzwa heza habereye umunyarwanda.

Amazu yatashwe uyu munsi ni 13 agizwe n’amazu atanu yubatswe bushya, hagasanwa amazu 8 byose bikaba byaruzuye bitwaye agaciro ka Miliyozi 48.

Mu karere ka Rubavu habarurwa imiryango 1020 bafitiwe gahunda yo kubakirwa, muri uyu mwaka Akarere kari gafite umuhigo wo kubakira abasaga 148 abageze ku 110 bamaze gutuzwa kandi hari icyizere ko n’abasigaye umwaka w’ingengo y’imari uzasozwa bamaze gutuzwa.

Twagirimana Eugene, Umukozi wa NUDOR kumwe na Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza bataha amazu ku mugaragaro
Twagirimana Eugene, Umukozi wa NUDOR(Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga) avuga ko bubatse amazu ndetse bakanasanira imiryango yagizweho ingaruka n’imitingito irimo abana bafite ubumuga.
Inzu yahawe Nyirangirimana Gricelie wo mu murenge wa Rugerero ufite umwana ufite ubumuga bukomatanyije
Amazu yatanzwe yashyizweho inzira z’Abafite ubumuga ngo zijye ziborohereza

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.