Umupolisi mukuru mu ntara ya Kivu ya ruguru yumvikanye abwira akarasisi k’abapolisi kubwira abaturage gufata ibikoresho gakondo nk’imipanga bakarwanya abashaka gutera umujyi wa Goma.
Video ye avuga ibyo yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga abanyecongo benshi bayigarukaho, bamwe bamushyigikira abandi bamunenga.
Ni mu gihe ingabo za leta zihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano iri kubera mu nkengero za Goma mu birometero bisaga 20.
Kuwa kane imirwano ikomeye yakomeje, ibi nibyo bitero bikomeye M23 igabye kuva mu 2012 ubwo yigaruriraga umujyi wa Goma by’igihe gitoya.
Mu Ilingala, abwira abapolisi benshi ku karasisi, agira ati: “Mubwire n’abagore, n’abahungu banyu bose ko iyi ntambara ku mwanzi ari iya rubanda…
“…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda…gutyo tuzabona niba bazabasha kwica abaturage bose. Tugomba kurinda umujyi wacu”.
Hari abagaragaje ko amagambo y’uyu mupolisi ashobora gutera kwibasirwa kw’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda mu gihe abategetsi bavuga ko M23 irimo gufashwa na leta y’u Rwanda.
Kuri Twitter, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko amagambo y’urwango no guhamagarira abantu gufata imipanga “ateye inkeke zikomeye kandi akwiye gucibwa”.
Ati: “Guverineri wa gisirikare [wa Kivu ya ruguru] yahamagawe ngo asubize ku murongo uriya mupolisi.” Yongeraho ko amagambo nk’ariya ari ayo “kwamaganwa no guhanwa”.
M23 yasohoye itangazo yamagana “amagambo ahamagarira urwango” y’uriya mupolisi, ivuga ko uyu ari umupolisi w’ipeti rya Commissaire divisionnaire adjoint, ko yayavuze kuwa gatatu tariki 25 Gicurasi.
U Rwanda rwongeye gushyirwa mu majwi
Abategetsi ba gisivile na gisirikare muri DR Congo muri iyi minsi bongeye gushinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Kuwa gatatu, nyuma y’inama ya minisitiri w’intebe, abakuru b’ingabo na polisi i Kinshasa, biga ku mirwano muri Kivu ya ruguru, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ati:
“Dushingiye ku byo dufite biva ku rubuga [rw’intambara] biraboneka ko rwose hari ugucyeka gukomeye k’ubufasha bwaba bwarahawe M23 buvuye ku Rwanda”.
Yongeyeho ko ibyo babigejeje ku itsinda ry’akarere ry’ubugenzuzi mu by’umutekano kandi ko “umukuru w’iryo tsinda muri aka kanya ari i Kigali ngo abereke ibyo bimenyetso.”
U Rwanda ntacyo ruravuga ku byo rushinjwa n’abategetsi ba DR Congo. Gusa mu mezi ashize leta ya Kigali yavuze ko idafasha izo nyeshyamba.
BBC