Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiliba hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe ndetse hari n’amavuta ahindura uruhu (Mukorogo) yafashwe akirimo gushakirwa uko yangirizwa bitangirije ibidukikije byose bifite agaciro ka Miliyoni 789,839,600Frw. Ni mugihe abaturage 103 aribo bafatiwe muri ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge bagashyikirizwa Ubutabera.
Ibi biyobyabwenge byangirijwe byafatiwe mu turere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu mu mezi 8 atambutse naho mukorogo ikaba imaze imyaka 5 ifatwa.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakiriba bavuga ko bashimye iki gikorwa cyo kwangiriza ibi biyobyabwenge kuko bitiza Umurindi urugomo n’ubugizi bwa nabi mu babikoresha.
Ndagijimana Rukwene ati “Igikorwa cyo kwangiza urumogi turagishyigikiye, kuko abarunywa bakora urugomo iyo bamaze kurusinda, ndetse bikanakurura amakimbirane.”
Rukwene akomeza avuga ko bagiye kuba ijisho ry’ubuyobozi bagatanga amakuru aho ruri rugafatwa rugatwikwa.
Sibomana ati “Urumogi rwangiriza abarunywa ndetse nabo bagakora urugomo bagatega abaturage bitahiye mu ijoro bakabambura, cyangwa bakabatera ibyuma kuko baba nta bwenge bafite byose babikoreshwa n’ibiyobyabwenge.”

Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko ibiyobyabwenge byatwitswe bituruka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo bikambuka binyuze mu kiyaga cya Kivu cyangwa ku mipaka, ariko bamenye amayeri y’ababicuruza ndetse biteguye guhangana nabo.
Ati “Ibiyobyabwenge byatwitswe bituruka mu gihugu cy’abaturanyi bikambukirizwa mu mipaka, cyangwa bikanyura mu kiyaga cya Kivu tukagerageza kubiburizamo dufatanyije n’abaturage, ababifatirwamo biganjemo Urubyiruko, ariko natwe dukoresha imbaraga tubakangurira kureka ku byishoramo bakareka kubiciriza, kubinywa tubagira inama yo gushaka indi mirimo bakora ibinjiriza.”
SP. Karekezi akomeza avuga ko ibikorwa by’ibiyobyabwenge bimunga ubukungu bw’Igihugu, ndetse agahamya ko bari maso kuko abacuruza ibiyobyabwenge bize amayeri mashya yo gukoresha abana batarageza ku myaka y’ubukure ngo bagende babibatwaje bakabahemba amafaranga y’intica ntikize, agasaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko amayeri yabo yose yatahuwe.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko amavuta azwi nka Mukorogo atabashije gutwikwa kuko hakiri gushakwa uburyo azangirizwamo bitangije ibidukikije.
Ati “Twatwitse ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi, haracyari icyuho mu gufata abari mu ruhererekane rw’icuruzwa ryabyo kuko hafatwa bake, abandi basigaye nabo dukomeje kubashakisha ngo tubafate tubafunge ndetse tunakomeza kwigisha urubyiruko.”
Kambogo akomeza avuga ko urubyiruko arirwo rwiganje mubafatirwa muri ubu bucuruzi, ariko hagiye gushyirwaho ingamba mu buryo burambye kuko ubucuruzi bw’urumogi utabuhashya umunsi umwe, ahubwo ari uguhozaho.

Mukorogo yafashwe izangirizwa hitawe ku kurengera ibidukikije ingana na Toni 17 ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 495,528,600Frw zikaba zarafashwe mugihe cy’imyaka 5, kanyanga yangirijwe ni Litiro 361 ifite agaciro k’ibihumbi 722,000frw, inzoga zitemewe amapaki 164 zifite agaciro k’ibihumbi 164,000frw. Ni mugihe urumogi rwatwitswe rungana n’ibiro 1,008.5 rukaba rufite agaciro ka Miliyoni 302,425,000frw. Nubwo bimeze uko mu mwaka ushize wa 2021 muri aka karere hari hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 200Frw.
Iteka rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya gatanu y’Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Naho itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.



