Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yanyomoje amakuru y’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ku mujyi wa Goma avuga ko abari kubikwiza ari ibinyoma barimo gutangaza, kuko ubuhahirane ku mpande zombi butigeze buhagarara.
Ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa kane, tariki 26 Gicurasi 2022 avuga ko imipaka itigeze ifungwa ko abarimo kubikwirakwiza ari ibihuha avuga ko imipaka ya Petite Barriere n’Umukapa mukuru wa La Corniche bifunguye kubifuza kwerekeza mu gihugu cy’abaturanyi.
Kambogo ati “Imipaka ntabwo ifunzwe, turimo kuganira n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, abaturage bacu twese bakeneye guhahirana, kandi imipaka igiye gufungwa byatangazwa ku mpande zombie bitewe n’impamvu ifatika.”
Kambogo Ildephonse akomeza avuga nta kibazo cyabayeho cyatuma imipaka ifungwa, ibirimo gutangazwa ari ibihuha.
Umunyamakuru wa Rwandanews24 ukorera mu ntara y’Iburengerazuba ubwo yageraga mu mupaka wa petite barriere uhuza akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yahasanze urujya n’uruza, ndetse n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bamutangarije ko bari kwambuka nta gitangira, ndetse umubare w’abambuka bajya guca inshuro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo warushijeho kuba kwiyongera.
Kuri uyu wa gatatu ku mbuga nkoranyambaga nibwo abantu batandukanye babyutse batangaza ko Guverinoma ya Congo yafunze umupaka uyihuza n’u Rwanda kubera intambara irimo kubera mu gice cy’uburasirazuba bw’amajyaruguru hicyo gihugu ishyamiranyije inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta (FARDC).


Iyo abantu babaze inkuru batahagazeho,bishobora gutuma bamwe bahungabana. Kandi mubisubiza abantu inyuma,cyangwa kutizerana n’ibihuha birimo. Buri wese yagombye gutangaza ibyo azi neza.