Zimwe mu mbogamizi ziganje mu bitaro bya Gisenyi zagaragarijwe itsinda ry’abasenateri zirimo umubare w’abaganga udahagije utuma abarwayi bagana ibi bitaro bya Gisenyi badahabwa serivisi nziza yihuse.
N’uruzinduko ruzakorerwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima kugira ngo harebwe imitangire ya serivisi n’uburyo indwara zitandura zivurwa.
Bamwe mu barwayi bagana Ibitaro bya Gisenyi babwiye iri tsinda ry’Abasenateri ko babangamirwa no kuba ibitaro bya Gisenyi bidafite abaganga bahagije, bigatiza umurindi icyo babona nk’imitangire mibi ya serivisi itari myiza.
Kuradusenge Jean Bosco, wari waje gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso na Diyabete yagize ati “Kubona imiti n’ikibazo rimwe na rimwe hari ubwo uza kwivuza ugataha utavuwe, urumva ko kuza mu gitondo ugataha utavuwe byica akazi kawe.”
Kuradusenge akomeza avuga ko bagifite izindi mbogamizi zishingira ku kuba hari imiti ihenze badaha abakoresha Ubwisungane mu kwivuza.
Iyakaremye Frederic ati “Twifuje gutuma intumwa za rubanda ngo zituvugire Abaganga bongerwe kuko ibitaro bigifite umubare w’abaganga bake, hari ubwo uza kwivuza ugataha utavuwe. Imiti ihenze ntabwo abivuriza kuri Mutuelle bayihabwa bakajya kuyigura muma Farumasi yigenga abakene bikarangira bagiye gutegereza urupfu. Bagasaba ko Mutuelle de santé yashyirwaho imiti yose.”
Iyakaremye akomeza avuga ko hari abaza kwivuza bakarara batakiriwe, kandi babangamirwa no kutagira utu mashini dupima isukari mbere yo kwitera imiti ya Diyabete, kuko abaturage benshi bagana ibi bitaro bakennye.
CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko abarwayi ibibazo byabo bifite ishingiro, ariko baticaye barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y’Ubuzima ibongerere abaganga.
Ati “Turacyafite ibibazo bitandukanye birimo inyubako zishaje zanagizweho ingaruka n’umutingito bikeneye gusanurwa, twagaragarije aba Senateri ibibazo by’imiti idahagije n’ubwo cyo kidahoraho ndetse kirimo kwihutishwa, hakaba harimo n’abakozi badahagije bakira abarwaye indwara zitandura tukaba turaza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima bakongerwa.”
CSP. Dr. Tuganeyezu ahamya ko kuba bafite abaganga badahagije muri serivisi zimwe na zimwe bituma abarwayi binubira serivisi bahawe, ariko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima abaganga bakongerwa.
Senateri Dr. Habineza Faustin, Wari uhagarariye itsinda ry’aba Senateri ryasuye Akarere ka Rubavu avuga ko uruzinduko rugamije gusuzuma imitangire ya serivisi n’uko abarwayi bakirwa
Ati “tugamije gusuzuma imitangire ya serivisi n’uburyo batanga ubuvuzi ku ndwara zitandura, tureba nimba abaturage bahabwa amahirwe angana, twasanze Ibitaro bya Gisenyi bigerageza ku kugira imiti inyuranye mu bubiko ugereranyije n’ahandi twanyuze.”
Senateri Dr. Habineza akomeza avuga ko basanze ikibazo cyo kuba hari imiti itishyurwa na RSSB ku bakoresha Ubwisungane mu kwivuza ari ikibazo, agasezeranya abaturage ko bagiye gukora ubuvugizi kuko bagendera ku itegeko ryo muri 2015 rikaba ryavugururwa kugira Umurwayi ahabwe serivisi imunogeye.
Senateri Dr. Habineza ashima Imikorere y’Ibitaro bya Gisenyi kuba bagenda bashyira imbaraga mu gushyira abaganga mu kazi.


