Miss Iradukunda Elsa yafunguwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Akekwaho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Umwanzuro ukimara gusomwa, uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo, ahoberana n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe bigoye.

Taliki ya 8 Gicurasi 2022 nibwo Miss Iradukunda yatawe muri yombi, akurikiranywho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano, kubangamira iperereza no gusibanganya ibimenyetso aho bivugwa ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne wari Umuyobozi w’ikigo cyateguraga amarushanwa ya Nyamiyaga w’ u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifiyanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye. Miss Iradukunda ngo yambwiye abakobwa bose batanze ubuhamya ko bakorewe ihohoterwa ngo bazivuhuruze mu rukiko bashinjure Ishimwe.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Gicurasi 2022, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo rwategetse ko Miss Iradukunda arekurwa kuko Ubuahinjacyaha butakimukurikiranyeho ibyaha bwamuregaga, ariko akazakomeza gukurikiranwa adafunze.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »