Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa mbere, mu karere ka Rutsiro Uwimanintije Harriette w’imyaka 22 yarumwe ku ibere ndetse atemwa n’abajura bari baje kwiba inka y’iwabo ubwo yagundaguranaga, ndetse umwe muri bo abaturage batabaye ahita atabwa muri yombi, ni mugihe undi mujura yafashwe mu masaha y’igitondo. Ubuyobozi bw’Umurenge bwahamije aya makuru.
Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 23 Gicurasi 2022, mu masaha ya saa tanu mu murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere ho mu mudugudu wa Kabusagara.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko umujura witwa Habiyaremye Jean Baptiste bahimba Mbirigishi yafashwe n’abaturage, ubwo yarimo agundagurana na Uwimanintije akanga kumurekura akanagerageza kumuruma ibere ngo arebe ko yamurekura undi akomeza kumugundira.
Habiyaremye yafashwe ubwo yari agiye kwiba Inka yo murugo rwa Nyirasafari Esperance, umubyeyi wa Uwimanintije.
Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru y’uru rugomo twayamenye mu masaha y’ijoro, ubwo ibisambo bibiri byagiye kwiba inka bikarwana n’umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo, kimwe mu gihe yagifashe bari kugundagurana cyamurumye ikindi kizana icyuma kimutema ku ntugu zombi ariko yanga kurekura, abaturage baratabara umwe arafatwa undi aratoroka, uwatorotse yaje gufatwa mugitondo kuri ubu ibyo bisambo bikaba byafunzwe.”
Ibisambo byafashwe ni Nshimiyimana Emmanuel wafatiwe iwe murugo akaba na muramu wa Habiyaremye Jean Baptiste bakaba basanzwe bafatanya mu gukora ubujura nk’uko Munyamahoro abivuga.
Munyamahoro yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kuba maso bagakaza amarondo, kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, mugihe Uwimanintije Herriete wakomerekejwe n’ibisambo yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kivumu ngo yitabweho.
Mu murenge wa Kivumu haherukaga kuba umukwabu wo gufata ibihazi n’abajura bazengereje Rubanda hafatwa 10 bahita bajyanwa muri Transit Center, ndetse umwe muri ibi bisambo yari ku rutonde rw’abagombaga gufatwa ariko akaba yari yaratorotse uyu mukwabu.

Uyu mukobwa ni intwari rwose!
Abo bajura bahanwe by’intangarugero. Ikibabaje n’uko n’iyo barangije ibihano byabo bagaruka mu miryango yabo bakarushaho gukora ibibi. Ibihano biremereye byari ngombwa. None ubwo naramuka arwaye kanseri yo mu ibere ?