Miss Iradukunda Elsa yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gicurasi nibwo Miss Iradukunda Elsa yatangiye kubburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyi mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Miss Iradukunda yatawe muri yombi ku wa 8 Gicurasi 2022, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro moimbano no kubangamira iperereza.

Miss Iradukunda yatawe muri yombi nyuma y’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wari umuyobozi w’Ikigo cyateguraga irushanwa rya Nyamiyaga w’ u Rwanda, we akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.