Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ryatangijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ryitezweho kuzamura ubukungu bw’Afurika mu buryo butangaje kuko ari ryo soko rya mbere rihuje abantu benshi ku Isi basaga miliyari 1.3 batuye mu bihugu 54 by’Afurika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko AfCFTA idasobanuye gukora ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika gusa ahubwo ari isoko ry’Umugabane w’Afurika wose n’Isi yose ritanga amahirwe yagutse yo kumurikira Isi yose ibyiza by’umugabane birangwa mu bihugu byose.
Uretse gukuraho imbogamizi mu bucuruzi, rizafasha mu gukuraho izindi mbigamizi zo ku mipaka, ibibazo bya viza, koroshya ishoramari kwihutisha ikora abuhanga mu bukungu ndetse n’imikorere y’inzego za Leta zo muri Afurika.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yayoboraga inama ihuje abayobozi b’Afurika n’inshuti z’uyu mugabane baganiriye ku iterambere ry’Isoko Rusange ry’Afurika n’uruhare rwaryo mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu no guhindura imibereho ku mugabane.
Iyi nama yereye i Davos mu Busuwisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahari kubera nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (WEF).
Yavuze ko mu myaka myinshi ishize mu mateka y’Afurika, abayobozi bo mu bihugu bitandukanye bagerageje guhuza Afurika banaharanira ko ibihugu biyigize byahahirana ndetse n’ubucuruzi bwabyo bukarushaho gukorwa neza imbere muri byo.

Ati: “Ariko ibyo ntibyashobotse igihe kinini kubera impamvu zitandukanye ku aho mu by’ukuri zimwe mu mbaraga zo muri Afurika no hanze yayo zahisemo kureka amasoko y’umugabane atatanye zikomeza kuyakoresha mu guhangana. Ariko uko ibihe byagiye bisimburana, Afurika yemeye ivugurura kandi yemera ko mbere na mbere dukeneye no kugira ubukungu buyobowe n’abikorera batangira gufata umwanya wa mbere.”
Yakomeje ahamya ko mu mwaka wa 2015 ari bwo habayeho kubyutsa igitekerezo cy’uko Afurika ikwiye guhuza imbaraga igaharanira iterambere yunze ubumwe, ibihugu bigakorana bya hafi haba mu bucuruzi no mu butwererane mu bya dipolomasi.
Yagize ati: “AfCFTA ntivuze guhahirana cyangwa gukora ubucuruzi muri Afurika gusa, ahubwo Afurika n’Isi yose. Mu by’ukuri dukeneye kubigira impamo byuzuye kandi ntibirakorwa kugeza ubu. Mu 2016 ni bwo Afurika yahisemo kugira intangarugero. Ndashimira uwahoze ari Perezida wa Niger watoranyijwe ngo ayobore urwo rugendo ku mugabane wacu.”
Yakomeje ashimangira ko hakiri byinshi byo gutunganya, by’umwihariko mu rwego rwo gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi ku mipaka. Yashimangiye ko iki ari cyo cy’ingenzi gikomeye muri uru rugendo ariko ngo haracyarimo ukuzarira mu kubishyira ku murongo.
Ati: “Dukeneye gukora byinshi ibiruseho kandi turabishoboye. Hari byinshi twakora kandi korohereza urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi, utwo tuntu duto dufite agaciro gakomeye. Gukuraho Visa cyangwa amabwiriza amwe n’amwe azigenga n’ibindi ndetse no guha urubuga urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye ku mugabane wacu.
Perezida Kagame kandi avuga ko ibihugu byose bikeneye kugira ubushake bwa Politiki no gukora ibikenewe gukorwa mu guharanita ko iri soko rikora mu buryo bwuzuye mu nyungu z’Abanyafurika. Ati: “Nibikora mu nyungu zacu, tuzakorana neza cyane n’abandi basigaye ku isi mu nyungu zacu.”
Perezida Kagame yayoboye ibyo biganiro afatanyije na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, uwa Botswana Mukgweetsi Masisi, uwa Namibia Hage Geingob, na Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osibanjo.