RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu FARDC yarashe mu Rwanda

Nyuma y’uko RDF itangaje ko ibisaau byaraahwe mu karere ka Musanze bigakomeretsa abasivile bikangiza n’inzu z’abayurage, yasabye ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka gukora iperereza ryihuse ngo hamenyekane nyirabayazana w’iraswa ry’ibi bisasu nk’uko Rwandanews24 yabibagejejeho mu nkuru yabanje. Ibisasu byaguye mu Rwanda ni ibya FARDC-RDF

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko RDF isaba iperereza ku bisasu ingabo za Congo, FARDC zohereje mu Rwanda.

U Rwanda rwasabye itsinda ry’ingabo z’Akarere ryitwa Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugenzura kurasa kwarenze urubibi rwa Congo amasasu akagwa ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’ingabo za Congo.

Kuri uyu wa Mbere ahagana saa 9h59 a.m no kugeza saa 10h20 a.m RDF ivuga ibisusu bya roketi byarashwe mu Kinigi no mu Murenge wa Nyange hafi y’Akarere ka Burera bigakomeretsa abaturage bikanangiza inzu zabo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yagize ati “Umutekano muri ako gace wongeye kumera neza. Abakomeretse bari kwitabwaho, abayobozi bari kugenzura ibyangingiritse.”

Yongeyeho ko “RDF isaba iperereza ryihuse rikozwe n’urwego EJVM, kandi ko inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ziri kuganira n’inzego zo muri Congo Kinshasa kuri ibi byabaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *