Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa kinigi n’uwa Nyange mu Karere ka Musanze mu Nytara y’Amajyagururu, byareshwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
RDF yahise isaba Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV/Extended Joint Mechanism of Verification) gukora iperereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Gicurasi hagati ya saa 9:59 na saa 10:20 ibisasu byo mu bwoko bwa roketi byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange ihana umupaka wa Cyanika mu murenge wa Gahunda ho mu Karere ka Burera.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibyo bisasu byakomerekeje abaturage benshi b’abasivili ndetse binangiza inzu, imitungo n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Ronald Rwivanga, yemeje iby’ayo makuru agira ati: “Uko byifashe muri ako gace kuri ubu ni uko ibintu byasubiye ku murongo ndetse n’umutekano urarinzwe. Abakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo kuvurwa ndetse n’abayobozi bakomeje kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse rya EJMV ndetse abayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvugana n’aba RDC ku bijyanye n’ibyabaye.
Ibi bisasu bya FARDC byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu gihe imirwano izo ngabo za Leta ya RDC zikomeje imirwano izihuza n’inyeshyamba za M23 yongeye gukaza umurego guhera ku wa kane w’icyumweru gishize.
Ingabo za FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23, baritana ba mwana ku iyuburwa ry’imirwano aho buri ruhande rushinja urundi gutangiza imirwano. Igitangaje ni uko n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MONUSCO) zagaragaye muri iyo ntambara ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere.
Ni imirwano yatangiye ku wa Kane mu masaha y’igicamunsi nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ingabo za M23.
Ryavugaga ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col. Ruhinda bashyizwe muri batayo ya 22 muri Burigade iyobowe na Col Mushengezi bakoherezwa mu kigo cya Rumangabo bakaba biteguye kugaba ibitero kuri M23.
Umuvugizi w’Ishami rya Gisirikare ry’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko nyuma y’uko bagaragaje ko Ingabo za Leta zitwaje indi mitwe, bateguye ibitero byabateye uburakari.
Murakoze kumakuru meza