Byishimo Patrick, umwe mu baramyi b’impano idashidikanywaho mu baririrmba indirimbo zihimbaza Imana, ukorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Canada. Yasohoye indirimbo ya 7 yise Ndakwizeye ivuga ku bizera bose, ko bagomba kumenya ibyo biringiye badashidikanya.
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Najua ari nayo yatangiriyeho urugendo rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, Yesu aranzi yakoranye na Gentil Misigaro, Unyuhagire, Shirubwoba, Ubuntu bwawe, Ndakomeye yaherukaga gushyira hanze muri Kanama 2021 na Ndakwizeye yavuzemo ko abantu bakwiriye kwizera imbaraga zitangaje z’Imana zibafasha kunesha imyuka itagaragara.
Mu kiganiro na Rwandanews24, Byishimo Patrick w’Imyaka 22 yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimo bushingiye ku murongo wo muri Bibiliya dusanga mu gitabo cy’Abefeso:6:11-12.
Ati “Ubutumwa bwo mu ndirimbo bushingiye ku murongo wo mu Abefeso, uvuga utu: Mwambare intwaro z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’Uburiganya bwa satani, kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.”
Akomeza agira ati “Kwizera ni ukumenya ibyiringirwa byose udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’Ukuri.”
Muri iyi ndirimbo Byishimo yumvikanamo aririmba ko intwaro yo kwizera yambaye imufasha kunesha imyuka itagaragara barwana, aho aterwa n’abatagira inyama n’amaraso batuye ikuzimu akabinesha byose kubwo kwizera Imana.
Byishimo Patrick avuga ko afite inyota yo kuzumva buri umwe yaramenye ubutumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yamuhaye.
Byishimo avuka mu muryango w’abana umunani, abakobwa bane n’abahungu bane, akaba akorera umurimo wo kuramya muri Canada, akaba yaratangiye kuririmba muri 2014 ubwo yari muri Kenya ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere.
Byishimo uzi gucuranga Piano na Guitar yaririmbye muri Korali zitandukanye, afasha benshi banyuranye ari nako yandika indirimbo ze mu bitabo, afite intego yo gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo mu muziki no kuvuga ubutumwa bwiza.

KANDA HANO UBASHE KUMVA NDAKWIZEYE YA BYISHIMO PATRICK