Rubavu: Abakeneraga kwiga muri Senegal baratangira kwigira mu Rwanda vuba

Ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB) ku bugaragaza ko hari icyizere cy’uko mu minsi ya vuba hazaba hari gutangirwa amasomo yo muri kaminuza yo muri Senegal, isanzwe ikorera mu biyaga bigari no mu bihugu by’ibituranyi, kugira ngo byorohhereze abagorwaga no kwambuka umupaka bajya gushaka ubumenyi hakurya.

Kuri uyu wa gatandatu mu masaha y’igitondo mu Ishuri ry’ Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB) habaye uruzinduko rwo gusurwa n’abayobozi ba Kaminuza yo muri Senegal ifite amashami mu biyaga bigari kugira ngo barebe ibikorwaremezo ifite mbere y’uko basinyana amasezerano y’imikoranire, nayo bavuga ko bidatinze azasinywa.

Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu avuga ko ibiganiro bagiranye n’abayobozi ba Institut Superieur de Formation de Conseil et d’Etude bitanga icyizere ku kuba bazasinyana amasezerano, kuko basanga nabo hari byinshi bazabyungukiramo.

Ati “Basabye bifuza ko twagirana ubufatanye nabo, Kaminuza iba muri Senegal ikaba isanganwe ishami I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, tukaba dusanga ubu bufatanye tuzabwungukiramo cyane haba mu kumenyekanisha kaminuza ya UTB mu biyaga bigari, barebye ibyo dukora n’ibyo twigisha barabishima, Ibiganiro twagiranye nabo bitanga icyizere.”

Rugamba avuga ko mu nyungu bateganya kuzungukiramo harimo kuba Igihugu kizinjiza amafaranga, kandi bigisha bagendeye kubikenewe ku isoko ry’Umurimo kugira ngo uwize muri UTB atazigera aba umushomeri asoje amasomo.

<

Dr. Ndungutse Francois Xavier, uhagarariye Institut Superieur de Formation de Conseil et d’Etude avuga ko Abanyarwanda bajyaga kwiga muri Senegal mu minsi ya vuba bizaba bitakiri ngombwa ko bajyayo kuko amasomo agiye kubasanga mu rwanda.

Ati “Abanyarwanda bakeneye kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mashami atandukanye ntibikiri ngombwa ko bajya muri Senegal, dusanzwe dukorera mu biyaga gusa mu Rwanda nta shami twahagiraga, tukaba twatangiye ibiganiro na Kaminuza ya UTB byo kugirana ubufatanye bw’imikoranire, ku buryo bizaba bitakiri ngombwa ko bambuka Umupaka baje kwiga mu ishami ryacu ry’i Goma, ahubwo amasomo bakayigira muri kaminuza ya UTB bayigishwa n’abarimu binzobere baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika n’Uburayi. Turacyari mu biganiro na UTB kandi biratanga icyizere, nitumara kwemererwa tuzabimenyesha Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.”

Dr. Ndungutse asanga icyizere gihari gihagije cyo kuba bakorana na UTB kuko bamwe mu banyeshuri babo batangiye gusarura ku matunda y’ibiganiro, aho bamwe bakoreye (bagiye gusoza amasomo batangiye kudefanda ibitabo banditse babikoreye muri Kaminuza ya UTB), ndetse avuga ko Diplôme zitangwa na kaminuza ya Institut Superieur de Formation de Conseil et d’Etude zizajya ziva muri Senegal.

Dr. Ndungutse avuga ko ku banyeshuri bafite impungenge ku kuba Kaminuza zo muri Senegal zigisha mu rurimi rw’Igifaransa yarize mu cyongereza bitari imbogamizi kuko mu myaka yose umuntu yiga aba abasha kwiga izi ndimi zombi mpuzamahanga mu buryo kuzamura ireme ry’Uburezi.

Kaminuza ya UTB irimo kwitegura gusinyana amasezerano na Kaminuza yo muri Senegal ifite ishami i goma no mu bindi bihugu by’Ibiyaga bigari mu mpera ya 2021 yasinye amasezerano n’ikigo ‘Inspire Training Management Academy’ cyo muri Qatar giteza imbere ubumenyi mu bukerarugendo, azajya abafasha kujya bohereza abanyeshuri 700 buri mwaka muri icyo gihugu , barangije kwiga ibirebana no kwakira abashyitsi, gutegura ibirori n’ubukerarugendo, kwimenyererezayo umwuga no gukorerayo, ndetse bakaba baratangiye kugenda abujuje ibisabwa.

Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu avuga ko ibiganiro bagiranye n’abayobozi ba Institut Superieur de Formation de Conseil et d’Etude bitanga icyizere ku kuba bazasinyana amasezerano
Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu na Dr. Ndungutse Francois Xavier, uhagarariye Institut Superieur de Formation de Conseil et d’Etude i Goma bafashe ifoto y’urwibutso
Ryari itsinda rinini ririmo n’Abanyeshuri biteguraga gutangira kurya ku matunda y’imibanire ya UTB na Kaminuza yo muri Senegal
Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu yatembereje iri tsinda ryari ryaturutse i Goma ibikorwaremezo bya Kaminuza ya UTB

2 thoughts on “Rubavu: Abakeneraga kwiga muri Senegal baratangira kwigira mu Rwanda vuba

  1. We are very happy and ready to work with Institut supérieur de formation de conseil et d’étude because us children of UTB, we know the importance of to be one of the persons who studied in UTB.
    Thanks for our director, thanks for all leaders of two Universities. We are waiting for the confirmation of that agreement.

    Nous sommes très content et prêt de travailler avec l’Institut supérieur de formation de conseil et d’étude parce que, nous enfants de UTB, nous connaissons bien l’importance d’être parmi les les personnes qui ont étudié dans le UTB.

    Nous remercions beaucoup notre cher directeur de UTB et tous les autorités de notre université qui pense toujours au développement et au bonne coopération avec les autres instituts étrangers. Nous sommes fiers d’être licencié venant en UTB.
    Merci.

  2. Information très très satisfait safaisante pour nous les lauréats de l’IFEC-Grands Lacs .Je crois que maintenant la mobilisation devient très aisée pour trouver des étudiants qui désirent étudier et collaborer avec l’IFEC.Bravo pour notre Représentant Légal de l’IFEC dans les Pays des Grands Lacs y compris le pays des milles collines,Monsieur le Docteur François Xavier Ndungutse.Puisse votre enthousiasme continuer à aller toujours en avant.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.