Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa gatandatu, mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu habaye igisa n’imyigaragambyo, ubwo basenyaga inzu y’Umuturage wubatse mu buryo butemewe n’amategeko. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yaduhamirije ko umuturage yasenyewe nyuma yo kugirwa inama ntiyumvire Ubuyobozi, atera utwatsi ibyo guterwa amabuye n’abaturage ariko akemeza ko abaturage bashatse kurwanya Ubuyobozi.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko uyu musaza witwa Mvuyekure Jean Damascene yasenyewe n’Ubuyobozi bwa mbere nyuma yo kwitwikira ijoro akarara yubaka, ariko Ubuyobozi bw’Akagari agasanga buri maso bukamuhagarika, aho guhagarara agahitamo guhangana nabwo afatanyije n’umukobwa we baza guciraho SEDO imyenda, Umukobwa we na nyina barabifungirwa ariko baza gusaba imbabazi bararekurwa.
Murenzi Augustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru ko Umuturage yasenyewe kuko yubatse bitemewe n’amategeko, akagirwa inama ngo ashake icyangombwa kimwemerera kuba akinangira.
Ati “Mvuyekure Akarere karamwishyuye kuri ubwo butaka ashaka kubakamo, aza kubakamo inzu yitwikiriye ijoro, agirwa inama kenshi ntiyumvira Ubuyobozi ahubwo agashaka guhangana nabwo, Akagari kagiyeyo arabarwanya, tumusaba gusenya inzu kuko yubakaga nta byangombwa afite. Twagiye gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo gusenya kuko yubatse binyuranyije n’amategeko, gusa yagerageje kurwanya Ubuyobozi.”
Murenzi akomeza avuga ko umurenge wa Rugerero uri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi ku buryo nta muntu wemerewe kubaka adafite ibyangombwa byo kubaka kuko bitangwa n’Akarere, mu gihe umuturage yujuje ibisabwa, kuko iyo asenyewe acibwa amande kandi akahahombera amafaranga menshi.
Murenzi asaba abaturage ko ugiye kubaka wese ashaka ibyangombwa, kuko biratangwa kandi vuba bakirinda kubaka mu kajagari kugira bitazazambya imiturire ijyanye n’igishushanyo mbonera.
Umukobwa wa Mvuyekure wigeze gufungwa mu minsi yashize agasaba imbabazi na none kuri ubu ari mu maboko ya Polisi nyuma gushaka kurwanya inzego z’Ubuyobozi niz’Umutekano.
Itegeko rivuga ko umuntu wubatse binyuranyije n’Amategeko (Adafite ibyangombwa) asenyerwa.

Ariko abanyamakur mutangaza injury muzi cyangwa mufatira hejuru into mubwiwe nubuyobozi yubakaga nijorose abandi bari kubaka bo bafite ibyangobwa? Mujye mutangaza into mwahagazeho kuko siwe wenyine uri kubaka kdi ntavyangobwa Bose bafite
Ibi bintu rwose byo gusenyera abantu nk’ubuyibozi ntabwo aribyo Kandi ntanuwabishigikira,uyu wasenyewe wasanga Hari ibyo atumvikanyeho nabamusenye kuko mubantu 100 bari kubaka muruyu murenge kuki ariwe basenyeye gusa,ese vase gusenya harya bibaza kubiri busigare mumutwe wuwasenyewe?hanyuma c ko bavuga ko yitwikiravijoro akubaka harya tumaze kugera kurwego rw’abashinwa ? Ntabwo ibi byumvikana njye ubwanjye naguha amafoto yabari kubaka muruyu murenge Kandi nzineza ko nta byangombwa bafite harya kuki bo badasenterwa? Uyumwanzuro wo gusenyera umuturage uragayitse ndetse cyane kuko Uzi imvune yo kubaka ntayarota asenyera Indi cyane ko Hari n’ibindi bihano byafatirwa umuturage bitarimo kumusebyera