Ndahayo Jean wakekwagaho kwica Umugore we kuwa 18 Gicurasi 2022 agatabwa muri yombi, kuri uyu gatandatu nawe yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’Umutekano.
Aya mahano Ndahayo yayakoreye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara ho mu mudugudu wa Rukoma, ubwo yatemaga umugore we ijosi agahita apfa.
Ndahayo yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umugore we, ubwo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza agabanya imitungo Ndahayo Jean na Niyonsaba Helarie bari barashakanye ku buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanijwe n’inkiko.
Icyo gihe Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yahamirije IGIHE amakuru y’ubu bwicanyi, avuga ko Ndahayo yagerageje guhunga akimara kwica Umugore we agafatwa n’inzego z’Umutekano agafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB y’Umurenge wa Ntyazo.
Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu nshuro zose Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamuhamagaye ntiyabashije gufata terefone, ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabashije kubusubiza
Ndahayo apfuye asize abana 3 yabyaranye na Niyonsaba Helarie nawe wishwe na Ndahayo mu minsi itatu ishize.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Ndahayo yashingwe mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wagatandatu.
Inkuru turacyayikurikirana,……………………………..
