Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko Ubujiji bwagiye bubatera kutagana ubutabera aho barenganyijwe, bigatera imiryango yabo gusubira inyuma, kuko hari byinshi bagiye bahomba.
Aba baturage babitangarije Rwandanes24 ubwo yabasangaga mu bukangurambaga bwateguwe na RCN Justice&Démocratie muri aka karere muri iki cyumweru turi kugana ku musozo wacyo.
Nyirahabimana Clarisse, wo mu murenge wa Bwishyura avuga ko Ubujiji yavanye muri Gereza bwatumye atagana ubutabera ngo bumurenganure bikarangira hari imitungo y’Urugo ihatikiriye.
Ati “Nakorewe ihohoterwa ku mutungo ndikorerwa n’abavukana n’uwari umugabo wanjye witabye Imana, bituma dusiragira ndetse nk’Umuryango dusubira inyuma mu iterambere kuko hagendeye imitungo irimo (Butiki, inka,…). Ikindi n’uko ubujiji nari mvanye muri Gereza bwatumye ntagana Ubutabera ngo bundenganure ku gihe, ariko nabashije kwegera ubuyobozi na MAJ bangira inama ikibazo kirakemuka.”
Nyirahabimana akomeza avuga ko ikinamico yateguwe n’Umuryango RCN Justice&Démocratie yamwigishije kumva ko uwakorewe ihohoterwa akwiriye kugana Ubuyobozi bukamufasha.
Semugeshi Alphonse wo mu murenge wa Gitesi ati “Muri Gitesi haracyarangwa ingo zikimbirana, ariko Ubuyobozi iyo bubegereye ibyo bibazo birakemuka. Ikindi mu mukino wateguwe na RCN Justice&Démocratie nabonye ko umuryango ukwiriye kubana mu mahoro, aho amakimbirane agaragaye agakemurwa vuba.”
Semugeshi akomeza avuga ko Ubusinzi n’ubukene biza ku isonga mu bikurura amakimbirane yo mungo, ndetse bakumva ko bose bareshya ku mutungo.
Hitababyaye Jean Pierre, Umukozi wa RCN Justice&Démocratie avuga ko ubu bukangurambaga bufasha Umuturage gusobanukirwa amategeko yanajya kwaka ubutabera akajyayo asobanukiwe Uburenganzira bwe.
Ati “Mu bikorwa dukora byo kwegereza abaturage Ubutabera habamo Ubukangurambaga ku mategeko, habamo igice gifasha abasaba n’abatanga Ubutabera, kugira ngo Umuturage niyegera Umuyobozi agiye gusaba Ubutabera azajyeyo azi uburenganzira bwe agombwa n’amategeko.”
Hitababyaye akomeza avuga ko Abaturage batazi amategeko abarengera usanga Babura Ubutabera, akomeza avuga ko batanga ubutumwa bugendanye n’Uburenganzira bw’abashakanye ku mutungo, Uburenganzira bw’Abana, uburenganzira bw’abafite ubumuga, gukemurira amakimbirane mu muryango na gahunda y’Ubuhuza mu gihe ikibazo cyageze mu Rukiko ariko hatarindiriwe ko ruburanwa.
Ndamyeyezu Fidel, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi avuga ko ubu bukangurambaga bwo kumenyesha abaturage amategeko ari ingirakamaro, kuko bibafasha kumenya uburenganzira bwabo.
Ati “Ubukangurambaga bwo kumenyesha abaturage inzira z’Amategeko banyuramo kugira babone Ubutabera bwuzuye n’ingirakamaro, kuko bidufasha kwigisha abaturage bagahora ku isonga, basobanukiwe uburenganzira bwabo n’Inshingano zabo.”
Ndamyeyezu avuga ko mu karere ka Karongi hakunze kurangwa ibibazo mu butabera mu kurangiza no kurangirisha imanza kuko byashyizwe mu ikoranabuhanga bakaba bakirimo guhugura abahesha b’Inkiko b’umwuga n’abatari ab’Umwuga.
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi, aho abaturage basobanurirwaga amategeko, bagakinirwa ikinamico iganisha ku ikemurwa ry’amakimbirane yo mu muryango.


