Kuri uyu wa gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022 mu karere ka Rubavu habereye umuhango wo kwibuka abari Urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
N’umuhango witabiriwe n’Urubyiruko rutandukanye rwo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Karongi, aho baganirijwe ku mateka ya Jenoside, ndetse narwo rukaba rusezeranya Igihugu ko ruzakors ibishoboka byose, ingengabitekerezo ya Jenoside ikaranduka muri rubanda bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko abagome b’ Rwanda bagihari ndetse hakenewe imbaraga z’urubyiruko muguhangana nabo.
Ati “Abana bari kwibuka Urubyiruko rwari bato nkabo, ariko ni ngombwa ko bamenya amateka Igihugu cyanyuzemo bakagira uruhare mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akomeza agira ati “Abagome baracyahari, turababona kuri za youtube n’imbuga nkoranyambaga, mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo baracyahari bagishaka kugaruka gukora Jenoside, Urubyiruko rwigire ku mateka, bahure baganire kubyo Igihugu cyanyuzemo, bazabasha guhangana nabo.”
Urubyiruko ruvuga ko ari zo mbaraga z’Igihugu, basabwa gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bagahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutoni Sandra wo mu karere ka Rubavu ati “Twebwe nk’Urubyiruko mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, turasabwa gushyira hamwe, tugakorera hamwe dusenyera umugozi umwe, tugakora ibiduteza imbere. Twese turi umwe kuko Ndumunyarwanda yaduhamye turabivuga, tuzakomeza tubivuge, kuko indorerwamo y’amoko itaturanga.”
Mugiraneza Isiaka ati “Turacyakomeza gusigasira amateka dukomeza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatuma amahano yagwiririye Igihugu atazongera ukundi.”
Akomeza avuga ko amoko mu Rwanda yatumye bacikamo ibice kandi ari bamwe akaba ariyo mpamvu bahisemo kwimika Ndumunyarwanda.
Kwizera Fabrice wo mu karere ka Rutsiro, akaba ari Umunyeshuri muri ES APAKAPE ati “Nk’Urubyiruko duhagurukire guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambuga bahakana banapfobya Jenoside kugira ngo tuzarusheho kugira u Rwanda rwiza.”
Kwizera asaba Urubyiruko gushyira hamwe ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bakibuka biyubaka.



