Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, akagari ka Tangabo ya Karambo na kadehero bavuga ko amashanyarazi bayumva nk’amateka, ndetse ko kutayagira byabateje ibihombo byinshi, birimo no kuba bamwe muri bo badatunga Terefone kuko iyo bagiye gushyirishamo umuriro zibarya amafaranga. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cy’abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi kizwi ndetse mu minsi ya vuba kizaba cyakemutse.
Bayavugirubusa Valens utuye muri aka gace we na bagenzi be bavuga ko n’ubwo batunze terefone ngendanwa zabakenesheje kuko zibatwara amafaranga menshi ku kwezi mu kuzishakira umuriro.
Ati “Kutagerwaho n’amashanyarazi byabaye imbarutso yo gusigara inyuma mu iterambere, dore nkanjye terefone ntunze intwara amafaranga arenga ibihumbi 2 ku kwezi by’umuriro w’amashanyarazi, kwiyogoshesha turenga imisozi, abakeneye inzugi z’ibyuma barenga imisozi. Tukaba dusaba Ubuyobozi ko natwe bwatwibuka bukatugezaho amashanyarazi.”
Mukabadandi Odette ati “Njyewe nta terefone ntunze, kuko sinabona amafaranga yo kuyishyiramo ngo mpamagare ngo mbone n’ayo kuyishirishamo umuriro. Twahawe n’imirasire y’izuba nayo yangirika itamaze kabiri, kuko uwayituzaniye itari yujuje ibisabwa.”
aba baturage bose icyo bahurizaho n’uko Urubyiruko rwo muri aka gace, rutabasha kubona uko rwakora ibikorwa byo kwiteza imbere byaba ibishingiye ku ikoranabuhanga, kogosha, gusudira kandi nta mashanyarazi, akaba ari igihe kinini bari mu icuraburindi nabo bifuza kuvamo.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu kigaro kuri terefone n’Umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’abaturage bose muri rusange bataragerwaho n’amashanyarazi kizwi ndetse kirimo gushakirwa umuti urambye.
Ati “Ikibazo cy’abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi turakizi ndetse turimo kugikurikirana muri rusange, kugira ngo abaturage babone igisubizo kirambye mu gihe cya vuba.”

Umurenge wa Manihira ugizwe n’ingo ibihumbi 4,329, muri zo izidafite amashanyarazi ni ingo 2,725. Imibare igaragaza ko 62,94% by’Ingo zigize umurenge wa Manihira zidafite Umuriro w’amashanyarazi.
Akarere ka Rutsiro muri rusange abaturage bagerwaho n’amashanyarazi ni 54.5%, akaba ari kamwe mu turere tukiri inyuma mu Gihugu, mu gihe gahunda y’Imyaka irindwi y’Ibikorwa Umukuru w’Igihugu Paul KAGAME yemereye abaturage ivuga ko bitarenze 2024 buri muturage azaba acana Umuriro w’Amashanyarazi.
