OMS yatangaje icyorezo gishya cyaturutse ku mbeba n’inkende

Inzego z’ubuzima muri Leta ya Massachusetts zatangaje ko zabonye umuntu wanduye virusi ya Monkeypox imaze iminsi yibasiye u Bwongereza.

Niwe muntu wa mbere ubonetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arwaye iyo ndwara kuva uyu mwaka watangira, nkuko ABC News yabitangaje.

Monkeypox ifitanye isano n’Icyorezo cya ‘Smallpox’ cyigeze kwibasira Isi kigahitana ababarirwa muri miliyoni 800 muri rusange.

Umurwayi wayo wagaragaye muri Massachusetts, ni umugabo wari uherutse gutemberera muri Canada. Yahise ashyirwa mu bitaro kandi inzego z’ubuzima zemeje ko ameze neza.

Hari gushakishwa ababa barahuye n’uwo murwayi nyuma yo kwandura kugira ngo bashyirwe mu kato.

<

Mu Bwongereza aho icyo cyorezo kimaze kugaragara, muri uku kwezi kwa Gicurasi hamaze kuboneka abantu icyenda barwaye Monkeypox.

Iyi ndwara yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratwari byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Ibimenyetso byayo harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kugira imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.