Rutsiro: Akaboko k’Akarere na RCA mu bihombo bya KOPAKAMA

Nyuma y’uko Koperative y’Abahinzi ba Kawa b’I Mabanza (KOPAKAMA) itsinzwe urubanza yaregagamo abahoze ari abakozi bayo, ikabirukana binyuranyije n’amategeko ibigiriwemo inama, hari abasanga Ukuboko kw’Akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA biza ku isonga mu bihombo bishobora kugwirira iyi koperative.

Bamwe mu baburanaga na KOPAKAMA hari abishyuwe akayabo kubera ko RCA yaje igategeka Koperative ngo birukanwe huti huti kandi bari bagifitanye amasezerano na Koperative, kubera ko bari baragaye muri raporo yayo, abishyuwe bishyuwe arenga Miliyoni 7, ndetse hiyongeraho Miliyoni 7 zishyuwe umu avoka Koperative itaranigeze koreshwa mu Nkiko ngo ayunganire, kubera ukutumvikana hagati y’abanyamuryango ba Koperative.

Abandi bakozi birukanwe na Koperative mbere, ubwo Raporo ya RCA yari igisohoka nabo biteguye kurega iyi koperative kuko yabirukanye ibashinja ubujura no gusahura Umutungo wa Koperative bakaba baragizwe abere n’urukiko ibi bigashimangira ko iyi Koperative igiye kugwa mu bihombo yashowemo n’Akarere ka Rutsiro gafatanyije na RCA.

Uretse izi Miliyoni zavuzwe haruguru bamwe mu banyamuryango ba KOPAKAMA batangarije Rwandanews24 ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabashutse bakirukana abakozi binyuranyije n’amategeko, bigashora Koperative mu manza ndetse bikanagira ingaruka ku mikorere ya Koperative n’abahinzi bakaba baratakarije icyizere abakozi. Bakaba babona ko Koperative igiye gushorwa mu manza n’aba bakozi bakorewe akarengane nabo bakaba guhabwa izindi Miliyoni zizava muri Koperative yabo mu gihe RCA n’Akarere ka Rutsiro babashutse bo bazaba bigaramiye, koperative iri kujya mu mage.

Umwanzuro w’urukiko ugaragaza ko KOPAKAMA yatsinzwe bityo ibyo yaregeraga byose bikaba byarafashe ubusa.

Hari ababandi baturage bo muri aka karere bavuga ko Ubuyobozi aho gufasha amakoperative ibiyateza imbere ahubwo bayashora mubiyahombya, ndetse ntibigire n’icyo byigisha Rubanda.

<

Imiterere y’Urubanza

Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rwisumbuye rwa karongi, Ubushinjacyaha buvuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro busabiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) gukora igenzura ry’ibaruramari k’umutungo wa Koperative y’Abahinzi ba Kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) kuwa 23/04/2019 kugeza kuwa 01/08/2019, Abagenzuzi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, bafatanyije n’abakozi ba NAEB bagenzuye ibikorwa by’ibaruramari n’ikoreshwa ry’umutungo wa KOPAKAMA kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2018.

Iyi raporo Rwandanews24 ifitiye kopi yagaragaje ko hari umutungo wa KOPAKAMA wanyerejwe urenga Miliyoni 101, Amadorali y’Amarika ibihumbi 22,284 kandi bunagaragaza ko hari amafaranga ya koperative yagiye abitswa akanabikuzwa ku buryo bwa baringa arenga Miliyoni 108, hakaba andi mafaranga yabikujwe adafite ibimenyetso arenga Miliyoni 18 n’andi arenga miliyoni 39 yishyuwe abayobozi, abakozi n’abo bafitanye amasano bakanahimba inyandiko zitavuga ukuri ndetse bakazikoresha.

Zimwe muri Miliyoni Ubugenzuzi bwa RCA bwagaragaza ko zaburiwe irengero mu rukiko zikaburirwa ibimenyetso, kuko Koperative yarimo itwara ibihembo mpuzamahanga, Urukiko rugasanga umuntu urimo kwesa imihigo mpuzamahanga atanyereza umutungo

Nyuma y’iri genzura ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ama Koperativecyaregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kigaragaza ko hari umutungo wa KOPAKAMA wanyerejwe maze abaregwa batangira gukurikiranwa, hakorwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi, dosiye imaze kunonosorwa baregera urukiko Uwiherewenimana Marthe na Twahirwa Evariste bari abayobozi ba Koperative mu bihe bitandukanye (Perezida), Uwineza Angelique, Hakizimana Frederic, Dushimimana Andre, Uwihaye Angelique, Uwumukiza Bellancilla, Nyirabasinga Charlotte, Kayitare Gervais bari abakozi ba Koperative mu bihe bitandukanye. Si abo gusa kuko hanarezwe Nizeyimana Jean Marie Vianney na Ndererimana Gerard bari abakozi b’ikigo cy’Imari SACCO Dufitumurava Mushubati babashinja kuba ibyitso no gufatanya n’abandi gukora inyandiko mpimbano no kuzikoresha ngo hanyerezwe umutungo.

Mu ibaruwa ihagarika uwari CEO wa KOPAKAMA, Kayitare Gervais Rwandanews24 ifitiye igaragaza ko yasinzweho na DG wa RCA

Icyemezo cy’Urukiko rw’ubujurire

Urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi rukorera I Karongi, ruhaburanishiriza imanza z’Inshinjabyaha mu rwego rw’ubujurire rwasanze Ubujurire bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite

Uru rukiko rwemeje ko Urubanza RP/ECON 00013/2020TGI/KNG rwaciwe kuwa 21/04/2021 n’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi ruhamanye agaciro.

Ibyo raporo RCA yitaga baringa mu Rukiko byateshejwe agaciro
Raporo ya RCA yo muri 2021 igaragaza ko hari i bihombo muri Koperative byatejwe n’uko abakozi birukanwe, kandi ikirengagiza ko bagendeye ku myanzuro ya Raporo yakozwe n’abakozi bayo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.