Rubavu: Ibyo mutamenye ku banyeshuri b’Abakobwa bari baburiwe irengero

Abana b’abanyeshuri bane baheruka kuburirwa irengero mu karere ka Rubavu, bagaruwe mu Rwanda ku bufatanye bw’Inzego zishinzwe umutekano, ndetse uko ari bane umwe niwe Rwandanews24 yabashije gusanga mu Isshuri arimo gukurikirana amasomo kuri uyu wa kane, tariki 19 Gicurasi 2022.

Iradukunda Fridaous, umwe muri aba bana bari baburiwe irengero mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko bisanze ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bagiye kureba amahindure y’Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka.

Ati “Twagiye kwiga tutambaye imyambaro y’Ishuri yuzuye, Ubuyobozi bw’Ishuri budusubiza mu rugo, aho gutaha twashutswe na mugenzi wacu tujya kureba amahindure y’aho ikirunga cyarutse, maze tuza kwisanga ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dufatwa n’Umugabo warimo asoresha ibinyabiziga bitambuka, aza no guhamagara ababyeyi bacu abasaba amafaranga kugira ngo aturekure, birangira bwije dutabarwa n’Umusirikari w’Umugore aturaza mu kigo cya Girikari ari naho twaje kuvanwa mu gitondo dushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda, dusubizwa ku ishuri no mu miryango yacu.”

Iradukunda abajijwe impamvu bagenzi be bajyanye bataje kwiga yavuze ko impamvu baje bananiwe bakaba batabashije kuza gukomeza amasomo nk’ibisanzwe kuri uyu wa kane, dore ko umwe muri bo wari waje kwiga yumvishe atameze neza agataha isaha zitaragera.

Iradukunda yatangarije Rwandanews24 ko yavanyemo isomo ryo kudapfa kwizera abantu abaribo bose bamujyana mubyo atazi, kuko byanashobokaga ko bari kugirirwa nabi, dore ko bari batangiye kuganirizwa n’uwo mugabo wari wabafashe nimba bakiri amasugi.

Inkuru yabanje yari ifite umutwe ugira uti Rubavu: Iminsi igiye kuba 2 abanyeshuri b’Abakobwa baburiwe irengero aba bana bari bataraboneka, ariko baje kugarurwa mu Rwanda.

Ustadh Harerimana Mussa, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe II yemereye Rwandanews24 ko aba bana bagiye mu gihugu cy’Abaturanyi bavuye ku Ishuri, ndetse ko nawe yabashije kuvugana n’uwo mugabo wakakaga ababyeyi b’aba bana amafaranga ngo babarekure.

Ati “Abana bisanzwe ku butaka bwa Congo ubwo bari bavuye ku Ishuri, tubirukanye ngo bajye kwambara imyenda y’ishuri yuzuye maze aho kugaruka ku Ishuri bashukwa na mugenzi wabo. Bageze hakurya bafashwe n’umuntu utazwi, duhitamo kwiyambaza inzego z’Umutekano.”

Harerimana avuga ko mu masaha ya saa sita basuzumye ko abana bahari bose mu Kigo, basanga hari abana babura ndetse haciyemo akanya bidatinze bahise batangira kubwirwa n’ababyeyi babo ko hari abantu bari kubahamagara babasaba amafaranga ngo barekure abana babo, bakabanza kugira ngo ni imitwe, ariko nawe yaje kuvugana nabo akumva koko ari impamo.

Harerimana yishima ko abana bamwe bagarutse kwiga, agasaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana haba murugo no ku ishuri, kugira ngo uburere bw’Umwana ntibuharirwe mwalimu gusa.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu makuru yahaye Radio Isano ntavuga rumwe n’aba bana bari bafashwe kuko avuga ko bafashwe n’Ubuyobozi bukabahamagara, mu gihe abana bavuga ko ari umuntu wabafashe akabirirwana umunsi wose.

Ati “Abana bavuye ku Ishuri bajya kureba aho ikirunga cyarutse, habayeho uburangare bw’Abayobozi b’Ishuri n’Ababyeyi, kuko batahanahanye amakuru ku myigire y’abana. Baje kwambuka barenga umupaka w’u Rwanda bageze hakurya bafashwe n’Ubuyobozi buraduhamagarara tubasha no kuvugana na Mayor wa Nyiragongo biza kurangira abana bagaruwe mu Rwanda ku bufatanye n’inzego z’Umutekano.”

Kambogo yateye utwatsi amakuru avuga ko ababyeyi b’aba bana batswe amafaranga n’uwari wafashe aba bana ngo abarekure, akaba ariyo mpamvu inzego z’Ubuyobozi habayeho kuvugana kugeza batashye.

Kambogo akomeza avuga ko kuri ubu bagiye gukomeza kuganiriza ababyeyi, Ababyeyi bagakurikirana uko abana bajya ndetse banava ku Ishuri

Urwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe rwigaho Abanyeshuri 18,00, ikaba ifite icyiciro cy’Incuke, abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Rukaba ruherereye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe ho mu mudugudu wa Bushengo.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *