Rubavu: Iminsi ibaye 2, abanyeshuri b’Abakobwa 4 baburiwe irengero

Iminsi ibiri igiye kwihirika abana b’Abanyeshuri bane baburiwe irengero. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bukirimo gukurikirana irengero ryabo.

Aba bana b’Abakobwa bigaga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe ya kabiri, iherereye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe ho mu mudugudu wa Bushengo.

Abana b’Abanyeshuri baburiwe irengero kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022 ni Niyigena Florence, Iradukunda Fridaous, Nikuze Joyce na Umuhoza Diane bose umukuru muri bo akaba yaravutse muri 2005.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana na Kikundiro Mabule, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu byabereyemo maze aduhamiriza aya makuru.

Ati “Nibyo kpkp abana baburiwe irengero ejo hashize mu masaha y’igicamunsi ubwo bari batorotse ku Ishuri, ku masaha y’umugoroba nibwo umwe mu babyeyi babo yahamagawe na numero ya terefone atazi imubwira ko iri mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo bakamusaba amafaranga ngo babashe kurekura abana babo, nawe akabimenyesha Ubuyobozi.”

Kikundiro akomeza avuga ko Ubuyobozi bufatanyije n’Inzego z’Umutekano barimo gukurikirana ngo bamenye irengero ry’aba bana, ndetse akaba yanaboneyeho gusaba ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’Ibigo by’Amashuri kurushaho gukurikirana imyigire y’Abana babo, kuko ikibazo nk’iki kitari kimenyerewe muri aka karere ka Rubavu.

Kikundiro cya kora nta hamya neza amakuru y’uko aba bana b’Abanyeshuri baba bari ku butaka bwa RD Congo, ari nayo mpamvu nk’inzego ziri muri iki kibazo zagihagurukiye zishize amanga kugira ngo abana bagarurwe mu miryango yabo, ndetse yanasabye imiryango yabo kwihangana.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

2 thoughts on “Rubavu: Iminsi ibaye 2, abanyeshuri b’Abakobwa 4 baburiwe irengero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *