Nyaruguru: Abatujwe mu Mudugudu wa Sinayi batishoboye barasaba gusonerwa umusoro w’inzu

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugu wa Sinayi mu murenge wa Kibeho biganjemo abageze mu za bukuru barasaba gusonerwa umusoro w’inzu kuko batakibasha kuwishyura bitewe n’uko batagikora, abandi bakaba baragezweho n’ ingaruka za covid19 ubucuruzi bwabo bukaba bwarahombye nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko amafaranga bishyuzwa ku bukode bw’ubutaka ari menshi ugereranyije n’amikoro yabo.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Kuva natura muri uyu mudugudu mu 1997 sindatanga umusoro na rimwe bitewe n’uko ntifashije mba mu kiciro cya mbere, ariko numva bavuga ko ubwo ndimo ibirarane by’umusoro kuva watangira gutangwa mu 2018.”

Abajijwe umubare w’amafaranga aba agomba gusora ku mwaka, yavuze ko atayazi kuko ngo ujya kubibaza ku Murenge uribuhite wishyura bakakubwira igiciro kijyanye n’ingano y’ikibanza inzu yawe yubatsemo.

Umugore witwa Mukagashugi Beatrice uri mu kigero cy’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko mbere ya covid19 bari bafite amikoro yo kwishyura umusoro w’ubutaka kuko yacuruzaga imboga n’imbuto bikunganira umuryango n’umusoro ukaboneka, ariko ubu ntibigishoboka kuko imikorere yanze.

<

Ati: “Nubwo mfite ubumuga ariko naracuruzaga tukabona umusoro. Ubu nta bushobozi tugifite keretse leta idufashije ikadusonera kuko ukurikije amafaranga ibihumbi 37.000Frws dusabwa kwishyura ku mwaka, ubu ntaho yava.”  

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko, we aganira na Rwandanews24 yavuze ko yifuza gusonerwa kuko ntamahitamo yandi afite.

Ati: “Uretse kuba leta yansonera imisoro, ntabwo hariho ikindi nayisaba kuko nubwo bavuga ngo nsore 1000frws sinayabona. Naramugaye, simpaguruka kandi nta mwana mfite wayampa. Ubwo nibatansonera bazankure mu nzu yabo bantujemo barebe ahandi banshyira kuko kuyisorera byarananiye kubera ko ntabashije.”

Umwe mu batujwe muri uyu mudugudu uvuga ko kugeza ubu nta kirarane cy’umusoro afite, agira ati: “Nsora amafaranga ibihumbi mirongo 37.000 Frws buri mwaka, ariko aya mafaranga ni menshi. Uyu mudugudu twawutujwemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kubera ko aho twari dutuye dutatanye abantu bari bakomeje kwicwa. Turashimira leta yatwegereje abandi ikadukura mu bwigunge, ariko inzu yonyine ntabwo yagasorewe amafaranga angana gutya (37.000frws). Badufashije bazayagabanya.”

Akomeza avuga ko abenshi batujwe muri uyu mudugudu batishoboye n’ubwo nawe ubu adafite ikirarane, ariko ubushobozi bumaze kuba bucye abona atazakomeza kuyabona.

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Gashema Janvier yavuze ko bamaze kumenya ko hari abaturage bafite iki kibazo biganjemo abageze mu za bukuru kandi ko barimo kubikurikirana.

Ati: “Ikibazo cy’abaturage bacu biganjemo abageze mu za bukuru batujwe mu Mudugudu wa Sinayi turakizi ndetse no mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenodise yakorewe Abatutsi mu 1994 iki kibazo barakitugaragarije. Abafite amikoro macye bazatwegere nk’ubuyobozi bandikire Njyanama y’Akarere isuzume neza irebe niba badashoboye koko. Abo bizagaragara ko batishoboye bazasonerwa iyo misoro.”

Umudugudu wa Sinayi wo mu kagali ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho watujwemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagati y’ umwaka w’ 1996-1997.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.