Karongi: Nyuma y’isenywa rya Sitade Gatwaro, hasenywe ikindi gikorwaremezo

Nyuma yisenywa rya Sitade ya Gatwaro yari yubatse muri Perefegitura ya Kibuye, Komine ya Gitesi, Segiteri ya Bwishyura. Ubu ni mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gatwaro ikaza gusenywa ngo hubakwe inyubako y’Ibitaro by’Ikitegererezo bya Kibuye, kuri ubu mu karere ka Karongi hasenywe indi nyubako yahoze ikoreramo BDF ku mpamvu abaturage bataramenyeshwa.

Usibye kuba nta kipe y’umupira w’amaguru akarere ka Karongi gafite haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’umupira w’amaguru, nta na stade yujuje ibisabwa ihari, nyuma y’aho Stade Gatwaro Ubuyobozi bumaze imyaka irenga 10 buyisenye kubera kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye ibi bikaba byarashyize mu bwigunge abatuye aka karere kuva muri 2007.

Hari bamwe mu baturage b’Akarere ka Karongi babajwe no kuba Ubuyobozi bwirirwa busenya ibikorwaremezo byatwaye ingengo y’imari ya Leta  ntibwubake ibindi, nyuma yo kubona inzu yahoze ikoreramo BDF isenywe n’Ubuyobozi.

Uyu twise Kubwimana, utuye mu murenge wa Bwishyura wanze ko tumufata amajwi yagize ati “Ese iriya nzu ko mbere yakoreshwaga nka mpahabwenge mu ikoranabuhanga, Urubyiruko rukajya kuhigira mudasobwa byaje guhagarara gute? Ese Ubuyobozi aho kuyibyaza umusaruro kuki bwahisemo kuyisenya. Ibi ni ugusesagura umutungo wa Leta, ndetse hagakwiriye kugira Umuyobozi ukurikiranwa.”

Undi ati “Ibikorwa birubakwa, imisoro y’abaturage ikahatikirira ariko tubabazwa no kuba ababisenya batabiryozwa.”

<

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi kuri terefone ntibyadukundira, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabashije kubusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, tukaba tuzabagezaho ibyo Ubuyobozi buzadutangariza mu nkuru yacu itaha.

Amakuru atizewe agera kuri Rwandanews24 avuga ko iyi nzu yasenywe kugira ngo abazubaka Ibiro by’Akarere bazabashe kubona aho kumena itaka rizava aho bazasiza.

Inzu yasenywe yari yubatse ku buryo bugezweho, kuko yari yubakishije Block Sima.

Uko inyubako ya BDF yari isanzwe imeze, kuri ubu ni amatongo (Foto: Koffito)

One thought on “Karongi: Nyuma y’isenywa rya Sitade Gatwaro, hasenywe ikindi gikorwaremezo

  1. Ntakintu kitagira impamvu kuko ntiwapfa gusenya inzu gusa Uba ufite n’ibindi bikorwa Uba ugiye kuyikoreramo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.