Karongi: Bavuga ko bakumbuye aba Kongomani ba kera

Abarema Isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi, riherereye mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura ho mu mudugudu wa Ruganda bavuga ko bakumbuye aba Kongomani ba kera, kuko bazanaga ibicuruzwa byose bakeneye nta gikumira.

Ni mu gihe bamwe muri bo batunga agatoki ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kugira uruhare mu kutazanwa ibicuruzwa byose abanyarwanda bakeneye.

Abarema iri soko baturutse ku ruhande rwa RD Congo nabo bavuga ko babangamirwa no kuba bava iwabo nta bicuruzwa bazanye usibye amafaranga baza bitwaje, ariko bo bakagira ibyo bajyana byiganjemo amatungo n’ibinyobwa bitunganyirizwa mu nganda zo mu Rwanda.

Aba baturanyi b’u Rwanda bavuga ko na bo baba bifuza kwinjiza ibicuruzwa by’iwabo bakabigurisha mu Rwanda ariko bikarenga bakazana amafaranga gusa.

Bahati Kasidika warimo apakira inzoga zitunganyirizwa mu nganda zo mu Rwanda azijyanye iwabo i Goma yagize ati “Ntabwo hano bemera inzoga zo muri Congo. Tuzizanye bazifunga bakavunga ngo ni forode twazanye. Tujyana iza hano kandi muri Congo barazikunda, hari n’Abanyarwanda bakunda izo muri Congo ariko dutinya kuzizana kubera ko zafatwa. Kuri ubu tubabazwa n’uko tuzana amafaranga gusa nta bicuruzwa, kandi hari byinshi byera iwacu birimo ibitoki, imyumbati, ariko ntituremererwa kubyinjiza mu Rwanda.”

<

Mukankomayombi Jacqueline wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yavuze ko hashize imyaka 10 Abanye-Congo bahagaritse kuzana ibicuruzwa.

Ati “Twebwe twifuza ko Abanye-Congo bajya bagira ibintu bazana, batwara ibyacu na bo bakagira ibintu bazana ni ibyo twifuza. Bajyaga bazana imyumbati, amateke, ibitoki bigatuma tubigura bitaduhenze.”

Urimubenshi Aimable, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Bwishyura akaba n’umwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Karongi avuga ko, kuba Abanye-Congo nta bicuruzwa bazana ari igihombo kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Amamesa yabo turayakeneye, vitaro (fanta yo muri Congo) turayikeneye, nabo ariko bakeneye amatungo, bakeneye kawunga bakeneye amabati, bakeneye byinshi biva iwacu. Rero kuba hari ibicuruzwa byabo bitinjira n’igihombo ku bikorera ndetse n’igihombo ku Gihugu kuko bisora. Ndetse Abanyarwanda banyotewe aba Congomani ba kera bazanaga ibicuruzwa byinshi bakabigura badahenzwe.”

Urimubenshi yavuze ko baherutse kujya ku Idjwi kuganira n’abacuruzi baho. Ati “Bakeneye ko hari ibicuruzwa biva iwabo bikurwaho inyito yitwa forode.”

Niragire Theophille, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, avuga ko Abanye-Congo bemerewe kuzana ibicuruzwa bitaciye mu nganda kuko nta wigeze abahagarika.

Ati “Nta muntu wabahagaritse rwose biremewe cyane cyane ibiboneka hariya ku Idjwi kuko ibivuye mu nganda bigira uburyo byinjira, bigomba guca ahantu hari gasutamo kugira ngo bibashe kwishyura imisoro. Tumaze iminsi tuganira nabo kugira ngo basubukure uko bajyaga bazana ibicuruzwa bongere babizanye.”

Niragire yavuze ko bari kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kugira ngo kuri iri soko hashyirwe gasutamo izajya yakira ibicuruzwa bivuye hanze n’ibigiyeyo.

Ati “Twagiye kuganira na bo batubwira ibisabwa kugira ngo nitubyuzuza babe bahashyira abakozi ba gasutamo bajye babasha gusoresha ibicuruzwa bihanyuze ku buryo bwemewe n’amategeko.

Ubusanzwe hari amasezerano yashyizweho umukono hagati ya za Minisiteri zishinzwe Ubucuruzi mu bihugu bya RDC n’u Rwanda mu koroshya no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Aya masezerano yasinywe ku wa 24 Gashyanare 2022, ashimangira urutonde rw’ibicuruzwa bigera kuri 106 bikurirwaho amahoro ya gasutamo.

Ibi bicuruzwa ni ibitarengeje 500$ ndetse urutonde rwabyo ruboneka ku mipaka yose y’ibihugu byombi, mu biro bya za Gasutamo no ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Hategerejwe ibindi biganiro bizahuza impande zombi mu kurebera hamwe ibindi bicuruzwa byakongerwa ku rutonde rwemeranyijweho n’ubukangurambaga ku bacuruzi b’impande zombi.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi ni rimwe muri atanu ahuza Abanyarwanda n’Abanye-Congo ari ku Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda. Aya masoko yitezweho guca magendu no kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibi bihugu.

Bahati Kasidika ukomoka muri RD. Congo avuga ko bakeneye kujya bava iwabo bazanye ibicuruzwa aho kuzana amafaranga gusa
Iri soko nyambukiranyamipaka rya Ruganda ricururizwamo amatungo menshi cyane yambuka ajyanwa mu gihugu cy’abaturanyi
Ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda byambutswa muri RD Congo ariko ntibemererwa kwinjiza ibiva iwabo
Amatungo atwarwa mu bwato

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.