Majyambere Corneille, Umuturage wo mu karere ka Rutsiro arasaba kurenganurwa akishyurwa n’Ibitaro bya Murunda umwenda aberewemo na (Company Mugambi Business Group and Gatete Family), uyu mwenda aberewemo Ubuyobozi bw’Ibitaro bukaba bwaremereye Urukiko ko ruzafatira ayo aberewemo akishyurwa Majyambere ariko bikaba byararangiye Umuyobozi w’Ibitaro abyigaramye kandi yarabyemereye Uurukiko.
Imiterere y’Ikibazo cya Majyambere Corneille
Nk’Uko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza RC00336/2019/TB/GIH Rwandanews24 ifitiye kopi Urukiko rwategetse Ibitaro bya Murunda gufatira amafaranga yose bari kuzishyura Company Mugambi Business and Gatete Family akavamo ubwishyu bwa Majyambere Corneille ariko kuva muri 2020 urubanza rwasomwa ntabwo imyanzuro y’Urukiko yigeze yubahirizwa.
Majyambere mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko yarenganye ndetse amaze igihe asiragizwa bikaba byaragize ingaruka kuri we no ku muryango we.
Ati “Njyewe ndifuza ko Ubuyobozi bwamfasha bukanyishyuriza Ibitaro bya Murunda, kuko Umuyobozi w’Ibitaro mu Rukiko yiyemereye ko amafaranga ayafitiye Rwiyemezamirimo, kandi na mbere y’uko bamuha isoko hari amafaranga y’Ubwishingizi aba yarishyuwe mbere yo gutangira isoko (Guarantee du Summission) ayo akaba ariyo yagombaga guafatirwa nkishyurwa.”
Majyambere akomeza avuga ko ikibazo cye yanabashije ku kigeza ku ba Depite baheruka kugirira uruzinduko mu karere ka Rutsiro, ndetse nk’uko binagaragara mu nyandiko Rwandanews24 ifitiye Kopi yabashije kwandikira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba amumenyesha akarengane yahuye nako.

Dr. Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yatangarije Rwandanews24 ko Rwiyemezamirimo yakoze imirimo nabi ntayirangize, bikarangira amafaranga yiwe yagombaga gufatirwa abuze aho ava.
Ati “Urukiko rwasabye ko dufatira amafaranga ya Rwiyemezamirimo, ariko igihe cyo kumwishyura dusanga nta mafaranga tukimubereyemo, kuko iyo twajyaga kumwishyura twabanza kuvanamo amafaranga yishyurwa abakozi yakoresheje.”
Dr. Niringiyimana akomeza avuga ko rwiyemezamirimo yakoze nabi, amafaranga yagombaga guhembwa akisanga hasigaye ayagombaga guhabwa abakozi yakoresheje gusa. Ndetse agira inama Majyambere yo gusubira mu nkiko akongera kurega Rwiyemezamirimo bundi bushya.
Ni mu gihe Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu butumwa bugufi yahaye Umunyamakuru wa Rwandanews24 kuri iki kibazo avuga ko ikibazo cy’Umuturage akizi yanakinjiyemo agasanga gifite ishingiro, asaba Umuyobozi w’ibitaro gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko, kugira ngo arinde Ibitaro kuba byashorwa mu manza zitari ngombwa.
Ati “Ikibazo twacyinjiyemo ndetse Tugira Umuyobozi w’Ibitaro inama yo kwishyura Majyambere Corneille nk’uko yabyemereye mu Rukiko.”


