Huye: Umuturage arasaba kurenganurwa kuko asenyerwa ku manywa ubuyobozi bukamwirengagiza

Umuturage usenyerwa inzu ku manywa y’ihangu bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakirengagiza kumurenganura ngo afashwe, aratabaza ngo arenganurwe nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwa bitegetse ntibyubahirizwe none akaba asigaye aba mu kirangarizwa nk’uko yabibwiye Rwandanews24 ubwo yageraga aho atuye.

Umugabo witwa Bizimana Pascal utuye mu mudugudu wa Agasharu, akagali ka Rukira,Umurenge wa Huye mu karere ka Huye, avuga ko kuba asenyerwa bikaba bigeze ku rwego aba mu kirangarizwa byatewe n’uko atafashijwe bakarebera abamwamburainzu yahawe na Nyirakuru witwaga Nyirankubana Xaverine ho ishimwe mu 2018.

Bizimana avuga ko ari mwene Kabirigi John na Mukanyarwaya Bernadette, bari batuye mu Murenge wa Mukura mu gice cy’ahitwaga Gishamvu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Mu mwaka w’1986 Nyina ariwe Mukanyarwaya Bernadette yakoze impanuka ihitana ubuzimabwe, Bizimana akaba yari afite imyaka 3 y’amavuko. Kuva mu 1986 Se yamuhaye Sekuru ubyara Nyina ariwe Semahe Flodouard na Nyirakuru Nyirankubana Xaverine.

Iki ni igice cy’inyuma cy’ inzu yabanje gusenywa ikurwaho amategura isigara inyagirwa n’imvura

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Bizimana yagiye iwabo aho avuka mu murenge wa Mukura asanga umubeyi we Se umubyara Kabirigi John yarapfuye, abavandimwe be n’abandi bose bo mu muryango wa Se bahitanywe na Jenoside asanga yararokotse wenyine.

Yagarutse mu murenge wa Huye aho yakuriye kuko muri Mukura bose bahitanywe na Jenoside. Yakomeje kubanana Nyirakuru kuko Sekuru nawe yaje kwitaba Imana.

<

Kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Gicurasi 2022, Nyirarume na Nyinawabo wa Bizimana agiye mu rugo rwe basenya iyo nzu yahawe na Nyirankubana Xaverina igwa hasi uruhande rumwe. Muri Mata 2021 iyi nzu yari yasakambuwe ikurwaho amategura.

Uruhande rw’inzu byari bifatanye narwo rwatangiye gusenyuka

Ku nyandiko yakozwe n’abana 7 ba Nyirankubana bakayishyiraho umukono muri 2018 bikemezwa n’uwari Umunyamabanga w’Akagali ka Rukira, hagaragara kobose bemeye ko Bizimana ahawe iyo nzu nk’ishimwe.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango Bizimana yarerewemo baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko ibyo abana ba Nyirankubana barimo gukora ari ukurenganya umwuzukuru wabo iyo nzu bashaka kumuriganya yayihawe na Nyina ubabyara ariwe Nyirakuru wa Bizimana bakanabisinyira.

Inyandiko yakozwe na Nyirankubana n’abana be bakemeza ko Bizimana ahawe inzu y’ishimwe

Uwitwa Mutumwinka Madeleine aka n’umukazana wa Nyirankubana ati: “Bizimana yahawe ishimwe na Nyirakuru Nyirankubana, avuga ko amuhaye inzu y’igikoni ifite ibyumba 3 anamuterera intambwe z’aho azubaka urugo irembo akarirebesha ahitwa kwa Munyengabe Nyirarume wa Bizimana. Yavuze kandi ko ayihawe nk’umunani w’umwe mu bana yabyaye ariwe nyina wa Bizimana.”

Uwitwa Nirere Josehine nawe warerewe ka Nyirankubana, avuga ko iyo nzu Bizimana yayihawe na Nyirakuru kuko inzu zihari zubatswe mu mafaranga yagurishijwe mu mitungo y’iwabowa Bizimana aho avuka muriGishamvu, igice giherereye muMurenge wa Mukura. Uwagurishije iyo mitungo niNyinawabo witwa Nikuze Anasthasie. N’ubwo yubatswe mu mitungo y’iwabo, ariko yarayihawe kandibarabyemezabaranabisinyira, ahubwo ngo niugushaka kumunyaga.

Muri 2021, umukobwa wa Nyirankubana witwa Niyonsaba Venantie yatanze ikirego mu izina rya Nyirankubana arega Bizimana ko yacumbikiwe mu nzu none akaba yaranze kuyivamo nk’uko bigaragara ku mpapuro z’urubanza Rwandanews24 ifitiye kopi, rwaciwe n’Urukiko rw’Abunzi bo mu Kagali ka Rukira,Umurenge wa Huye.

Inyandiko/raporo yakozwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Agasharu igasinywaho n’ubuyobozi bw’Akagali ka Rukira ko inzu ya Bizimana yongeye gusenywa ku wa 10 Gicurasi 2022

Inteko y’Abunzi yanzuye urubanza inaruca ivuga ko Niyonsaba uhagarariye Nyirankubana atsinzwe kuko Bizimana afite inyandiko igaragaza aho Niyonsaba yasinye n’abandi bavandimwe be 6 bemera bakanemeza ko Bizimana ahawe iyo nzu nk’ishimwe.

Rwandanews24, kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Gicurasi 2022 yabajije Ubuyobozibw’Akarere icyo bugiyegufasha uyu muturage kuko avuga ko bwari bwarategetse ko iyi nzu yubakwa none bakaba bayisenye burundu ataragira icyo afashwa.

N’ubwo Bizimana Pascal avugako ikibazo cye kizwi n’Ubuyobozi bw’akarere, ariko ntabwo bwifuje kugiraicyo butangaza kuri iki kibazo, icyo buzakivugaho muzakigezwaho mu nkuru itaha.

Igice cy’imbere cy’inzu ya Bizimana yasenywe

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.