Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Gicurasi 2022, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa, ariko ntiyaburanye kuko urubanza rwe rwasubitswe.
Umwunganizi wa Ishimwe Dieudonne mu mategeko Me Nyembo Emelyne, yatangaje ko impamvu uru rubanza rwasubitswe ari uko atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha.
Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Bitehanyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa taliki ya 13 Gicurasi 2022.