Umwuka si mwiza mu bazwi nk’abakozi ba Nyakabyizi mu ruganda rutunganya icyayi rwa Pfunda bavuga ko batishimiye kuzinduka iya rubika baza mu kazi, mu gihe muri iki gihe hari amabandi yitwaje intwaro gakondo akomeje kubatega akabatera ibyuma agambiriye ku bica. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage bakwiriye kubarangira ahari umutekano mushya ugakazwa, ntibibangamire imikorere y’Uruganda.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Rwandanews24 ko imirimo y’Uruganda itahagarikwa n’umutekano muke.
Ati “Tugiye kuganira n’abakozi batubwire aho babona hari umutekano muke tuwukaze, aho kugira ngo hagabanywe amasaha y’akazi, kuko Uruganda rukeneye kongera umusaruro rujyana ku isoko.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo, mu ruzinduko aherutse kugirira mu Ruganda rw’Icyayi rwa Pfunda, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umutekano mu Kazi muri uku kwezi turimo, yakirijwe ibibazo uruhuri biri muri urwo ruganda, aho abakozi bamubwiye ko bafite ibibazo birimo itoneshwa ndetse n’icyenewabo bigaragara muri urwo ruganda.
Minisitiri Rwanyindo yijeje aba bakozi ko azabafasha gushyiraho amategeko.
Ati “Bagaragaje ko bafite ibibazo cyane cyane ba nyakabyizi badafite amasezerano kandi bamaze igihe bakora, ni nayo mpamvu dukomeza gushishikariza abakoresha ko bagomba kubahiriza itegeko ry’umurimo. Tugiye gukomeza kuganira nabo.” tubereka inyungu iri mu gukoresha umukozi ufite ibyo yemerewe kuko atanga umusaruro mwinshi.”
Imiterere y’Ikibazo cy’Abakozi bo mu ruganda rwa Pfunda
Abakozi ba nyakabyizi barenga batanu baganiriye na Rwandanews24 bifuza ko Ubuyobozi bw’uruganda bwakwegeza amasaha inyuma ku gihe bagerera mu kazi, aho kugira ngo bibe saa kumi n’imwe z’igitondo, bikaba saa kumi n’ebyiri kuko ayo masaha bazira mu kazi bayahuriramo n’ibizazane byinshi birimo kwamburwa, kunigwa bishobora no kubaviramo urupfu, kuko hari bagenzi babo basaga 3 barembeye mu bitaro.
Umwe yagize ati “Twagiraga ngo mudufashe turenganurwe, abakozi bamwe mu bakozi cyane ba nyakabyizi, tubyuka kare tuza ku kazi saa kumi za mu gitondo, iyo tugeze mu nzira duhura n’abagizi ba nabi bakatwambura, hari abakubitwa, abandi bagatemwa, abandi bagakubitwa bikomeye, twatakambiye Umuyobozi w’Uruganda ndetse n’izindi nzego zitandukanye ntibagira icyo badufasha, bakatubwira ko dutegetswe kuza ku kazi.”
Uyu mukozi akomeza aduha ingero za bamwe mubo bakorana batezwe bagiye bakubitwa bakamburwa, bagakomeretswa, nyuma yo kuzinduka iya rubika baza mu kazi kuri ubu barembeye mu bitaro aribo 1. Mutazihara Jean de Dieu, 2. Cyuma Aimable, 3.Dusingize Olivier
Undi yagize ati “Mu majoro tuza mu kazi bamwe turamburwa, abandi tugakomeretswa, uti ntabwo byashoboka, tukaba twifuza ko Ubuyobozi bw’uruganda bwakumva ugutakamba kwacu, bukareka tukajya tuza mu kazi bukeye, wenda tugatangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo, noneho amasaha yo gutaha akaba ariyo yongerwa, byadufasha kugira umutekano w’ubuzima bwacu.”
Uyu akomeza agira ati “Banze kutwumva, aho umwe mu bakozi b’Uruganda witwa Fabien we yavuze ko tugomba kujya tuza mu kazi uzajya ugize ikibazo akavuzwa, kandi utazabyubahiriza azirukanwa.”
Aba bakozi ba Nyakabyizi mu ruganda rw’Icyayi rwa Pfunda icyo bahurizaho n’uko inzego zitandukanye zizi ikibazo cyabo, kuko kuva ku rwego rw’Umurenge wa Nyundo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo bakizi ariko bakaba batarasubizwa.
Aba bakozi basanzwe bagera mu kazi saa kumi n’imwe za mugitondo bagataha saa saba z’amanywa, mu gihe urugomo n’ubugizi bwa nabi mu karere ka Rubavu bimaze gufata indi ntera.
