Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha ho mu mudugudu wa Ruganda haraye harohamiye Umunyeshuri wigaga muri IPRC West, akaba yaje kurohorwa yapfuye.
Uyu munyeshuri witwa Uwarugira Jean Claude, uri mu kigero cy’imyaka 23 yigaga mu mwaka wa gatatu, mu ishami rya Mechanical Engeneering.
Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru, avuga ko umurambo wa nyakwigendera ugiye guhita ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye mbere y’uko ushyingurwa.
Nk’uko Rwandanews24 yabibagejejeho mu nkuru yatambutse muri iki gitangazamakuru yari ifite umutwe ugira uti: https://rwandanews24.rw/2022/05/10/karongi-umunyeshuri-muri-kaminuza-yarohamye-mu-kivu/ ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bwavugaga ko Umurambo wa Uwarugira ukirimo gushakishwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi yabashije kwibirira umurambo w’uyu musore.
Umurambo umaze kuboneka Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yagejeje ubutumwa ku baturage bari bahari yongera ku bibutsa ko Ikiyaga cya Kivu ari umuturanyi mwiza ariko na none ushobora kuba mubi.
Ati “i Kivu ni umuturanyi mwiza ariko ushobora no kuba mubi mu gihe mugikoresheje nabi, abajya koga mwajya mwibuka kwambara ama jiri (Life Jacket) cyangwa mukajyana n’abazi koga kugira ngo hirindwe impanuka.”
Senior Superintendent (SSP), Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, E. Kiiza mu butumwa yahaye abaturage yasabye abatuye Karongi kudakinira mu Kivu mu gihe batazi koga.
Abaturage bibukijwe ko n’abakiye ku Kiyaga cya Kivu cyagiye kibambura ubuzima kuko nta muhanga wacyo, abasaba kwirinda kwirara.
Ati “Twirinde, tubasha kujya tujya kogera ahantu hazwi, hemewe ndetse haba abigisha koga (Maitre Nageur) bizabaha abaturage kumva ko muri kogera ahantu hari umutekano. Kuko waba uzi koga bingana gute nta muhanga w’Ikiyaga cya Kivu.”



