Ishimwe wateguraga Miss Rwanda yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Arimo gukorwaho iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.