Umwe mu baturage batujwe na leta mu mudugudu wa Sinayi, arasaba kurenganurwa kuko yashowe mu manza zitari ngombwa akaba arimo kwishyuzwa amafaranga angana na miliyoni z’amafaranga y’ u Rwanda (3.000.000Frws) yo kwishyura ikibanza leta yamwubakiyemo inzu nk’uko abaturage babibwiye Rwandanews24.
Umugabo witwa Rutamu Vicent atuye mu Murenge wa Kibeho, Akagali ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi mu Karere ka Nyaruguru. Uyu mudugudu wa Sinayi yawutujwemo na leta kimwe n’abandi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahubakiwe na leta.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu baba kavukire cyangwa abandi bahatuye bavuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyaruguru, baganira na Rwandanews24 bavuga ko bakimara gutuzwa basabwe gutanga ingurane bakayiha ba nyir’ubutaka.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 yagize ati: “Njyewe ndi kavukire ntabwo ndi mu bo leta yatuje hano, ariko hari uwatujwe ku butaka banjye. Bubakiye abacitse ku icumu bavuye mu mirenge itandukanye, ariko leta ibabwira ko bagomba kuduha ingurane y’amafaranga ibihumbi mirongo 50.000frws kugirango begurirwe ikibanza batujweho. Bahatuye hagati y’imwaka y’1996, 1997 n’1998.”
Abajijwe niba uwatujwe yarumvikanaga na kavukire kugirango amwishyure ayo mafaranga, yagize ati: “Oya. Hashyizwe konti yishyurwagaho ayo mafaranga, ubundi ku karere bakazaguhamagara ukajya kuyafata. Ugereranyije muri iyo myaka, hano I Kibeho ubutaka bwaho niko gaciro bwari bufite.”
Undi muturage wakiriye ingurane y’ibihumbi 50.000frws, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Njyewe ntabwo narikwanga ayo mafaranga kuko ‘iyo bahatuzwa leta ikavuga ko ari ubufasha duhaye abo bavandimwe bacu, ntacyo twarikongeraho. Ariko yabonye ko tutaviramo aho itugenera ingurane kandi nibyo kuko yashyize mu gaciro.”
Abajijwe niba azi ikibazo cy’umuturage witwa Rutamu urimo kuburana na nyiri’ubutaka leta yamutujeho, yabigarutse muri aya magambo ati: “Ikibazo cya Rutamu utakizi ni udatuye muri Sinayi kuko twese turakizi kandi byaratubabaje kubona abayobozi bashyigikira abantu bafite ingengabitekerezo no gushaka indonke mu bandi kandi babona ko umuntu arengana. Rutamu yishyuye nyir’ubutaka ibihumbi 50.000frws nk’uko byagenwe na leta, none bene ubutaka bamureze mu nkiko ngo barashaka ko abishyura miliyoni 3 (3.000.000frws).”
Nk’uko bikubiye mu nyandiko Rwandanews24 ifitiye kopi igaragaza ubwishyu bwakozwe hagati ya Rutamu Vicent na Uwamahoro Angelique na Muhire Moise bahagarariye umuryango wa Bizimana Emmanuel yakozwe taliki ya 22 Ugushyingo 2018; igaragaza ko Uwamahoro na Muhire banditse bemeza ko bakiriye amafaranga ibihumbi mirongo 50.000frws bakanasinya, ibi bikaba byarakorewe imbere ya Noteri nawe washyizeho umukono na kashi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2019, Uwamahoro Angelique yatanze ikirego mu Rukiko rw’Abunzi ku rwego rw’Akagali ka Kibeho arega Rutamu Vicent ko atuye ku butaka bw’umuryango wa Bizimana Emmanuel ahagarariye atabifitiye ububasha cyangwa uburenganzira, akaba agomba kwishyura ikibanza atuyeho amafaranga angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Muri Nyakanga 2020, Urukiko rw’Abunzi rwanzuye ko Rutamu atsinzwe akaba agomba kuzishyura ikibanza atuyeho angana na miliyoni 3. Rutamu yarajuriye kuko hagendewe ku matageko n’amabwiriza abaturage bavuga ko yagendeweho batuza bagenzi babo muri uyu mudugudu, Rutamu yanze imikirize y’urubanza avuga ko bamurenganyije kuko leta yashyizeho itegeko ryo gutanga ingurane y’agaciro k’ubutaka mu myaka y’1997 angana n’ibihumbi 50, none we akaba arimo kwishyuzwa miliyoni 3.
Kuva muri 2020, Uwamahoro Angelique bivugwa ko abarizwa mu mujyi wa Kigali yagiye ahamagazwa mu bihe bitandukanye ngo ikibazo cye na Rutamu gikemuke kuko yajuriye, ariko ntabwo yigeze yitaba.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko nyuma yo kujurira k’uwatujwe, uhagarariye nyir’ubutaka amaze gutumizwa n’urukiko rw’Abunzi inshuro zigera ku 8 atitaba urubanza rugasubikwa.
Amakuru ya vuba kuri uru rubanza, ni ayo ku wa 30 Mata 2022 nabwo bari kuburana ariko Inteko iburanisha ntiyateranye kuko kuri uwo musozi hari umuryango wagize ibyago upfusha abantu 2 icyarimwe (Umusore na Se umubyara); biba imbogamizi y’uru rubanza bari bagiye mu itabaro.
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo
Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho Bwana Habimana Vedaste, yavuze ko iki kibazo akizi ariko yari azi ko cyakemutse.
Ati: “Ikibazo cya Rutamu ndakizi, ariko narinzi ko cyakemutse. Ntabwo ndi umucamanza, ariko Rutamu yashowe mu manza ku busa kuko itegeko rivuga ko abatujwe mu mudugudu wa Sinayi bagomba gutanga ingurane y’ibihumbi mirongo 50frws, ariko nyir’ubutaka akaba ashaka ko amwishyura miliyoni 3.”
Gitifu Habimana akomeza avuga ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage kigakemuka, ariko kwishyura andi mafaranga byo bidashoboka.
Abajijwe niba ibivugwa n’abaturage ko bamwe mu bayobozi n’abagize Inteko y’Abuzni aribo batambamira urubanza rwa Uwamahoro na Rutamu kuko harimo abakomisiyoneri bemerewe amafanga igihe Rutamu yatsindwa akishyura izi miliyoni 3 Uwamahoro yamuciye, Gitifu Habimana yagize ati: Hagize ugaragara ko yijanditse muri ayo makosa yahanwa n’itegeko kuko amategeko niyo amukurikirana.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Gicurasi 2022, Rwandanews24 yongeye kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KibehoBwana Habimana Vedaste, niba ikibazo cy’uyu muturage cyaba cyarakemutse. Yagize ati: “Ntabwo ikibazo kirakemuka kuko urubanza ntabwo ruraba kuko zikurikirana uko zagiye mu gitabo. Turacyarimo kubikurikirana.”