Karongi: Umunyeshuri muri Kaminuza yarohamye mu Kivu

Mu masaha y’igicamunsi yo kuri uyu wa kabiri, tariki  10 Gicurasi 2022, Umunyeshuri wo muri IPRC Karongi yarohamye mu kiyaga cya Kivu. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko umurambo we ukirimo gushakishwa.

Ibi byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha ho mu mudugudu wa Ruganda.

Uyu munyeshuri witwa Rugira Jean Claude, uri mu kigero cy’imyaka 23 yigaga mu mwaka wa gatatu, mu ishami rya Mechanical Engeneering. 

Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru, avuga ko umurambo we ukiri gushakishwa.

Ati “Uyu munyeshuri yari yajyanye na bagenzi be kwiga koga ararohama, nanubu umurambo we uracyarimo gushagishwa.”

<

Ayabagabo akomeza avuga ko i Kivu ari umuturanyi mwiza ariko ushobora no kuba mubi, agasaba abakijyamo bose kwambara ama jiri (Life Jacket) cyangwa kujyana n’abazi koga kugira ngo hirindwe impanuka. Yanaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo.

Mu karere ka Karongi, mu kwezi kwa Werurwe 2022 haherukaga kurohama undi mwana w’Umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye.

2 thoughts on “Karongi: Umunyeshuri muri Kaminuza yarohamye mu Kivu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.