Rutsiro: Abaturage bahawe na Polisi ubwato bwa Miliyoni 10 (Amafoto)

Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage, hatashywe ubwato 2 bwahawe abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura, kigizwe n’imidugudu 2 mu Murenge wa Boneza mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge.

Ubu bwato bwombi bufite agaciro ka miliyoni 10 n’ibihumbi magana 200.

Abaturage bashimiye ubuyobozi bwiza bwabibutse, bukabaha ubwato bwo kubafasha kujya bahahirana n’abaturanyi babo.

CP. John Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko batanze amato ngo abaturage bo ku kirwa cya Bugarura babashe kwikura mu bwigunge.

Ati “Ubwato buzafasha abaturage gushyikirana no guhahirana, butwara abantu 30, bufite ubwishingizi, bufite ama Jiri y’ubuzima (Life Jacket) bikazafasha abaturage bo ku kirwa cya Bugarura kwivana mu bwigunge.”

CP. Kabera akomeza avuga ko ubwato abaturage bahawe buzabafasha gukorana na Polisi muguhana amakuru ku kurwanya ibyaha. Asaba abaturage bo ku kirwa cya Bugarura kwirinda gukora uburobyi butemewe, bakubahiriza amategeko

Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga iki gikorwa ari kimwe mubiraje inshinga Leta y’u Rwanda kuko bihindura imibereho y’Abaturage.

Ati “Iki ni kimwe mu bikorwa biraje inshinga Leta y’u Rwanda, kuko bihindura imibereho myiza y’Abaturage, bibafasha kwiteza imbere. Ubuhahirane bwabagoraga ndetse hari n’ubwo abaturage barwaraga bakabura ubwato bubambutsa bikabahenda.”

Ibi bikorwa ku bufatanye na Polisi tuzakomeza kubikora kuko bifasha abaturage kwihuta mu iterambere, kandi ku bufatanye na Polisi bazanarushaho gutangira amakuru ku gihe, bicungire umutekano, ndetse banakumire icyaha kitaraba.

Abaturage basabwe gufata neza ubwato bahawe banoza ubuhahirane, bivane mu bwigunge.

Aba baturage batuye ku kirwa cya Bugarura uretse ubwato bahawe na Polisi y’u Rwanda, hanatanzwe kandi amazu 3 ku miryango itishoboye nayo yubatswe na Polisi.

Ikirwa cya Bugarura giherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu kagari ka Bushaka. Kigizwe n’imidugudu ibiri ariyo Bugarura na Rutagara. 

Ubwato Polisi yahaye abatuye Bugarura buzajya bubafasha guhahirana n’abaturanyi
Amazu yahawe abatishoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *