Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Miss Rwanda 2017 atabwa muri yombi

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo hamenyekanye amakuru y’uko irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe mu gihe uwari Umuyobozi waryo uri mu maboko y’ubutabera agikorwaho iperereza.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, rivuga ko bitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, iri rushanwa rihagaritswe.

Iti: “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, itegura Miss Rwanda ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”

Ihagarikwa rya Miss Rwanda rije rikurikira itabwa muri yombi rya Miss Rwanda 2017 nk’uko byatangajwe na RIB.

Itabwa muri yombi rya Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa rifitanye isano n’iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné birimo ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho ko yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda. Amakuru avuga ko nyuma yaho Prince Kid atawe muri yombi, uyu mukobwa yagiye yegera abakobwa bose batanze ubuhamya mu iperereza abasaba kuzivuguruza imbere y’urukiko.

Amakuru aheruka ku itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne ni uko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha nk’uko byatangajwe na RIB.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Mersa yatawe muri yombi

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *