Bangankira Jean Bosco, Usanzwe ari Gitifu w’Akagari ka Gasiho, Umurenge wa Minazi, ho mu karere ka Gakenke afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’Imyaka 16 wari Umunyeshuri. Ubuyobozi bw’Akarere bwahamije aya makuru.
Bangankira wari usanzwe na none ashinzwe imyitwarire muri Youth Volunteers ku rwego rw’Akarere ka Gakenke yatawe muri yombi kuwa 05 Gicurasi 2022, mu masaha y’igitondo akekwaho gusambanya umwana w’Umunyeshuri w’Imyaka 16.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ikibazo cyamenyekanye ubwo Ababyeyi b’Umwana w’Umukobwa wasambanyijwe batangaga ikirego kuri RIB kuwa 20 Mata 2022, akaba yari asanzwe ari Umunyeshuri muri G.S Congore Ruli.
Andi makuru avuga ko uyu mwana witwa ufite imyaka 16, ari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Uwamahoro Marie Therese, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko Bangankira Jean Bosco, amaze iminsi afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16.”
Uwamahoro Marie Therese yaboneyeho gusaba abakozi kwibuka ko aribo begereye Abaturage cyane bagomba kuba imboni y’abaturage, nibo bashinzwe ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha bityo ntabwo bagomba kubikora, n’undi warangwaho n’iyo myitwarire mibi yakurikiranwa. Kandi ni ku byaha byose abayobozi ntibagomba gukora icyaha icyaricyo cyose.
Bangankira nyuma yo gutabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli.

Uyu akwiye guhanywa nta muyobozi wo gukora bene ibyo
Ariko ibi bigoryi.. ni bo bazanira igihugu imivumo bo kanyagwa izihera
Uyu ntaho yageza abo ayobora nibamukanire urumukwiye, kdi nkaba ninabo badatanga na service nziza kubaturage!
Birababaje kandi biteye n’agahinda, abagakumiriye ihohoterwa rishingiye Ku gitsina cne cne gusambanya abangavu , nibo bari kubikora pe