Mugitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’ urupfu rw’ umugabo bikekwa ko yakubise umugore we ifuni mu mutwe, akica umwana we amunize nawe akiyahuza umuti wica udukoko amaze kwikingirana mu nzu.
Uyu mugano witwa Nemeye Bonaventure w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagali ka Kirengere, Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko Nemeye yakubise ifuni mu mutwe umugore we witwa Bienvienue Marie Claudine agirango yapfuye, ahita afata umwana wabo w’imyaka 4 y’amavuko nawe aramuniga kugera ashizemo umwuka nawe ahita anywa umuti wica witwa tiyoda.
Amakuru Rwandanews24 ikesha Polisi ikorera mu Murenge wa Byimana, avuga ko kugirango bagere mu nzu kwa Nemeye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Gicurasi 2022 byabanje kugorana.
Iti: “Yari yikingiranye mu nzu, byasabye kumena urugi kugirango rufunguke. Nyuma yo kumena urugi bigaragara ko Nemeye yiyahuye akoresheje umuti wa Tiyoda, amaze kwica n’umwana amunize. Bombi bigaragara ko bapfuye.”
Bienvenue Marie Claudine wakomerekejwe bikomeye mu mutwe yahise ajyanwa ku Bitaro i Kabgayi naho imirambo hategerejwe ko yoherezwa kwa muganga hagakorwa Autopsy mbere yo gushyingurwa.