Umusore uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya inkoko y’umuntu wari umucumbikiye, akavuga ko yabitewe n’uko umukobwa yashatse ko baryamana yamwangiye.
Iyi nkuru yasakaye mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 6 Gicurasi 2022, umusore witwa Uwurukundo Olivier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata mu Mudugudu wa Karuruma yafatiwe mu cyuho arimo gusambanya inkoko y’uwitwa Uwizeyimana Alphonsine wari umucumbikiye.
Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko Uwurukundo yahoraga asaba umukobwa witwa Muragijimana Marie Louise ko bakorana imibonano mpuzabitsina aramwangira, yanze niko kwadukira inkoko.
Aya makuru kandi yemejwe na RIB, aho ivuga ko mu kirego yagejejweho na nyir’inkoko ari uko yafashwe amaze kuyisambanya inshuro 5.
Iti ” Abaturage bavuga ko Uwurukundo yari amaze gusambanya inkoko ya Uwizeyimana inshuro 5, iti nkoko ikaba yarangiritse.”
Uwurukundo ukekwaho gusambanya inkoko, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatsata mu gihe iperereza rigikomeza.