Karongi: Baherutse uruganda rw’Amazi rwuzura bategereza amazi baraheba

Abaturage bo mu mudugudu ya Josi mu kagari ka Gitarama, Umudugudu wa Bupfune ho mu kagari ka Nyarusazi, mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi baravuga ko babonye uruganda rw’Amazi rwa Kigezi rwuzura ariko bategereza amazi baraheba. Ni mugihe Ubuyoboyobozi bw’Akarere buvuga ko uru ruganda rw’Amazi rwaje gukemura ikibazo cy’amazi adahagije cyari gisanzwe kigaragara mu mujyi wa Kibuye no mu cyanya cy’ama Hoteri.

Abaturage bo muri iyi midugudu baganiriye na Rwandanews24 bagaragaje ko uru ruganda rutunganya amazi rwubatse ahazwi nko mu Kigezi ku muhanda Rubengera-Bwishyura ubwo rwubakwaga bari biteze ko aribo bazaba nyambere mu kubona amazi meza, ariko biza kurangira amazi yose yoherejwe mu cyanya cy’ama Hoteri.

Hagenimana ukora akazi ko gutwara Igare yagize ati “Amazi twumvaga ko aritwe ba mbere bo kumva icyanga cyayo ariko atunyuraho muma Tiyo yerekeza ku ma Hoteri, twebwe turacyavoma amazi atemba, tukaba tutazi icyo twahowe.”

Umubyeyi wanze ko dutangaza amazina ye yagize ati “Ese nimba koko ijya kurisha ihera ku rugo, kuki Atari twe bahereyeho bakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi ryabaye akarande, tumaze imyaka 2 dufite Robine ariko nta mazi ajya ageramo mu mudugudu wa Bupfune, kandi Ubuyobozi bwa Wasac ishami rya Karongi buzi ikibazo cyacu, kuko kuva 2020 bwadusuye ariko ntibugire icyo budufasha. Tukaba dusaba Ubuyobozi ko natwe bwatwibuka tukava ku gukoresha amazi y’umugezi utemba kuko ntan’ivomo rusange tugira muri uyu mudugudu.”

Uyu mubyeyi avuga ko iyo bakeneye amazi yo kunywa batuma igare kubavomera mu mujyi, aho ijerekani imwe y’amazi ibageraho ihagaze amafaranga magana 400Frw.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko uruganda rushya rw’Amazi ruzafasha gukemura ikibazo cy’amazi atahagije yagaragaraga mu ma Hotel yo muri Kibuye, ndetse no mu mujyi wa Bwishyura.

Ati “Uruganda rw’amazi rushya rutanga Metero kibe ibihumbi 2, rukaba rwaraje kunganira urundi rwari rusanzwe rutanga metero kibe 800 kugira ngo rukemure ikibazo cy’amazi make yagaragaraga mu mujyi wa Bwishyura no muma Hotel aharangwa.”

Niragire akomeza avuga ko hari icyizere cyo kugera ku muhigo w’ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage ko muri 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.

Akomeza agira ati “Kuri uyu munsi tugeze ku kigero cya 63% by’abaturage bagerwaho n’Amazi meza, dufite imirenge ikoreramo Wasac ariyo y’Umujyi, Imirenge isa nk’aho ari icyaro ikorerwamo naba Rwiyemezamirimo, turizera ko uyu mwaka w’Ingengo y’imari tugiye gutangira uzasiga tugeze ku kigero cya 82% dufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo World Vision.”

Muri 2019 ubwo Prof. Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiriraga uruzinduko mu karere ka Karongi, yari yagaragarijwe ko abaturage bo mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura bakenera Metero kibe ibihumbi 5 by’amazi ariko amazi yabonekaga muri icyo gihe akangana na Metero kibe igihumbi n’ijana.

Hari Robine z’Abaturage bo mu mudugudu wa Bupfune zimaze imyaka 2 zitageramo amazi, abaturage bagasaba ko nabo bakwibukwa
Uruganda rw’Amazi rwa Kigezi rwubatse ku muhanda Bwishyura-Rubengera ku nkengero z’Umugezi wa Nyabahanga (Foto: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *