Huye: Barashimira Perezida Kagame ko baruhutse ijerekani y’amazi bavomaga mu bilometero 8

Abaturage bo mu Midugudu itandukanye y’ Umurenge wa Huye barashimira Umukuru w’Igihugu ko yabagejejeho ibikorwaremezo birimo amazi, bakaba bararuhutse gutererana umusozi ijerekani y’amazi bavomaga mu ntera igera ku bilometero 8 uvuye mu gishanga ujya mu mpinga nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko ubu umwanya batakazaga bajya mu gishanga kuvoma basigaye bawukoramo ibindi kuko amazi yabegereye.

Kambanda ni Umuturage wo mu Mudugudu wa Kubutare, Akagali ka Rukira agira ati: “Mbere tutarabona amazi twari dufite ibibazo byinshi duterwa no kutagira amazi. Abana bacu birirwaga mu mibande bakina n’imisundwe bagiye kuvoma, bakazana ibiziba kubera ko ivomo ryo mu gishanga ari rimwe kandi tukarihuriraho n’abo mu tugali tw’iyindi Mirenge.

Kambanda akomeza avuga ko abana bari batari bakiga kubera ikibazo cy’amazi. Ivomo ryo mu gishanga cya Nyabitare rihuriraho abaturage bo mu Murenge wa Mbazi, Akagali ka Kabuga, Akagali ka Rukira mu Midugudu ya Nyanza, Kubutare n’ abo mu Mudugudu wa Gitwa.

Umugore witwa Mukandanga uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Gitwa we agira ati: “Gusaza bugubugu nabitewe no kuzamukana ibido y’amazi mu gishanga cya Rwakabunga ku iriba rya Nyirangorore kuko ni kure kandi nahazamukaga mpetse n’umwana. Urumva kuzanuka umusozi urugendo rurwngeje kilometero 5, urumva ko umuntu ahita asaza vuba. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame ko ngiye kugira amasaziro meza kuko amazi yaranyegereye nta mvune nterwa no kutagira amazi hafi mfite.”

<

Nyiraminani atuye mu Mudugudu w’ Agasharu. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Akagali ka Rukira nta muntu wakumva avuga ko tutaruhutse imvune zo kwirirwa duhiga aho twakura amazi. Aha mu Agasharu twavomaga Nyirangorore ndetse hari n’abavomaga Nyabitare mu gishanga gihuza Umurenge wa Huye n’uwa Mbazi. Twari twararenganye, ariko ubu n’iyo uhuye n’umuntu ubona afite isura y’abantu kubera ko dusigaye dukaraba.”

Iki ni Ikigega cy’amazi cyubatse mu Mudugudu wa Gitwa gitanga amazi mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Huye (Foto: Annonciata Byukusenge)

Nyiraminani abajijwe uko abona ubuzima babayemo ubu n’ubwo babagammo mu myaka yashize, yagize ati: “Ndakuze kuko ndengeje imyaka mirongo 60 y’amavuko, kandi mvuka inaha muri Huye. Rero urumva ko ibyaho mbizi byose kuko ni naho nashatse. Kuva ndi umwangavu kugera mfite imyaka 55 twavomaga kuri kano zo mu gishanga no mu migende, kuri kano twahavomaga amazi yo kunywa ayo gukoresha ibindi tukavoma ibishanga. Urumva ko ubwo buzima ntawabugereranya kuko nta mahuriro rwose.”

Kuba hari ibice by’Imirenge itandukanye abaturage bataragerwaho n’amazi meza, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Huye buvuga ko bashonje bahishiwe kuko muri gahunda y’Icyerekezo 2024 u Rwanda rwihaye intego ko abaturage batuye mu cyaro bazaba bafite amazi meza mu ntera ya metero 500 na metero 200 ku batuye mu Mujyi nk’uko Umuyobozi w’ Aka karere Bwana Sebutege Ange yabitangaje.

Iri ni rimwe mu mavomo rusange yo mu Kagali ka Rukira, ariko ngo bamaze iminsi badafite amazi (Foto: Annonciata Byukusenge)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.