Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa mu kigo cy’amashuri cya Saint Ignace Mugina giherereye mu Murenge wa Mugina yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umunyeshuri.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yamenyekanye kuri uyu gatatu taliki ya 4 Gicurasi 2022, nyuma y’ifoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, igaragaraho itako ry’umwana w’umukobwa ryakubiswe inkoni rikazana imibyimba igaragara nk’ubushye.
Mu butumwa buri ku rupapuro Rwandanews24 ifitiye kopi, uyu muyobozi yanditse buvuga ko uwo mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, yirukanwe kubera amakosa yakoze akaba yoherejwe iwabo mu gihe cy’ibyumweru 3, akazasubira ku ishuri ari uko komite ya disipulini imaze guterana nabwo bikazaterwa n’umwanzuro izaba yafashe.
Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo cya Saint Ignace baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko abana bakunze kubabwira ko bakubitwa birenze urwego rwo kubahana nk’uko umurezi cyangwa umubyeyi yahana umwana.
Ati: “Abana bavuga ko bakubitwa, ariko nkagirango ni kumwe haba hari abana bagira imyitwarire mibi mu kigo babahana abana bakavuga ko bakubitwa. Mpafite umwana uhiga, ntarambwira ko bamukubise, ariko ajya ambwira ko bakubita sinabyaye abana bakabura uwo baregera kuko Padiri ngo babona ativanga mu miyoborere y’ishuri.”
Uyu Muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje.


IRI NIHOHOTERWA UMWANA ARAKUBISWE ARANIRUKANWE IKIGARAGARA CYO NAMUTIMA WAKIBYEYI BAFITE.
ESE IZO 3WEEK NIZO KUJYANWA KWAMUGANGA ? IRI NIHOHOTERA GUHANA UMWANA YEGO NIBYIZA ARIKO UGAHANA NKUMUREZI NUKURI UYU MWANA MUMUVUGANIRE UMUYOBOZI AHANWE BITAZONGERA .
Ariko rero hakarebwe ku mpande zombi kuko uwo munyeshuri niba atarengana uwo muyobozi wamukibise ntiyakabaye asezererwa ahubwo yahabwa ibindi bihano kuko abanyeshuri bamwe na bamwe bakora amafoto arenze ukwemera