Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yatangaje ko yiteguye guhurira na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin i Moscou, aho ashaka kumusaba guhagarika intambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere Della Sera uyu munsi ku wa 3 Gicurasi 2022, yatangaje ko yasabye Perezida Vladimir ko bahura ariko akaba atarasubiza ubu butumwa.
Papa Francis avuga ko intambara irimo kubera muri Ukraine ikwiye guhagarara dore ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abasivile b’abanya Ukraine barenga ibihumbi 3 bamaze guhitanwa n’iyi ntambara.
Yagize ati: “Nasabye Cardinal Parolin, nyuma y’iminsi makumyabiri y’intambara koherereza ubutumwa Vladimir Putin amubwira ko niteguye kujya i Moscou. Ntabwo twabonye igisubizo”.
Yakomeje avuga ko bakomeje kubimusaba ariko afite impungenge z’uko Perezida Vladimir Putin atazemera iyi nama muri iki gihe.
Papa Francis atangaje ibi nyuma y’uko yari yateguye urugendo rw’i Kiev muri Ukraine na rwo rugamije kuganira kuri biriya bibazo by’intambara, akaba ari urugendo rutoroshye bitewe n’umutekano muke uri muri kiriya gihugu. Avuga ko mbere na mbere ariko yifuza kubanza guhura na Perezida Putin.
Yagize ati: “Ngomba kubanza kujya i Moscou, ngomba kubanza guhura na Putin”.
Papa Francis ababajwe n’inzirakarengane zikomeje kuburira ubuzima muri iriya ntambara abandi bakava mu byabo.
Hagati aho Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare bayo bahungishije abantu 11,500 barimo abana 1,847, bavanwa mu duce turimo kuberamo imirwano muri Ukraine bajyanwa mu Burusiya.
Gusa ubuyobozi bwa Ukraine bushinja u Burusiya ko hari abantu burimo kujyana ku gahato.