Gen Muhoozi arifuza ko Car free Day yabaho no muri Uganda

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda, akaba n’umujyanama mu bya Gisirikare wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, Gen Muhoozi kaineruga aribaza niba Car Free Day iba mu Rwanda itakorwa muri Uganda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni, akoresheje ifoto ya Perezida Paul Kagame arikumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bari muri Car Free Day muri imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, ku cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2022.

Kuri uyu munsi Madame Jeannette Kagame na we yitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) aho yagaragaye ari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Muheto Divine n’abandi banyampinga bo mu bihe byatambutse.

Mu butumwa bwaherekeje iyi foto yabize ati “Can we have a car free day in Uganda like Rwanda?

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.