Ibiro bishya by’Akarere ka Karongi bigiye kwimurirwa ahahoze irimbi

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi baguye mu kantu nyuma yo kumva ko Ibiro by’Akarere bizatwara ingengo y’imari y’arenga Miliyari ebyiri n’igice bigiye kwimurirwa ahahoze irimbi (Mu ry’Abogo) bakaba bibaza ukuntu imishinga nk’iyi migari idashyirwa mu mujyi rwagati bikababera amayobera.

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko iyi nyubako y’Akarere nshya imirimo yo kuyubaka izageragezwa kwihutishwa kugira ngo mu myaka ibiri iri imbere izabe yatangiye gukorerwamo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandanews24 batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa batunguwe n’ukuntu ibiro by’Akarere bigiye kubakwa mu irimbi kandi hari abashyinguyemo ababo.

Umwe ati “Ryari irimbi rishyingurwamo abaturage basanzwe, hagashyingurwa Imfungwa n’abagororwa babaga baguye muri Gereza ya Kibuye, hashyingurwaga kandi abashyana babaga baguye mu Kiyaga cya Kivu, none hagiyekwimurirwa ibiro by’Akarere. Ese Akarere kabuze ubundi butaka kashyiramo ibiro bishya aho kubishyira mu irimbi?”

Undi yagize ati “Nimba nibuka neza mu mwaka w’i 1998 ryari irimbi rishyingurwamo n’abaturage bose, kuko uretse ryo n’irya Kiliziya Gaturika ryashyingurwagamo abakiristu nta rindi rimbi ryari rihari mu mujyi wa Kibuye, ndetse mu mwaka wa 2004-2005 nabwo ryari rigishyingurwamo, none ubwo bagiye gutaburura abahashyinguye bose. Ibi birasa nko gushinyagura kuko abahashyinguye ababo batagishijwe inama.”

<

Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko iri rimbi barekeye kurishyinguramo ubwo mu nkengero zaryo hari hatangiye kubakwa amazu atuyemo aba Polisi, maze irimbi rusange ririmurwa.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu aherutse gutangariza Rwandanews24 ko iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Akarere izuzura itwaye arenga Miliyari ebyiri n’Igice.

Ati “Inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere izuzura itwaye ingengo y’Imari y’Arenga Miliyari ebyiri n’igice, ndetse turimo kugerageza kureba uko imirimo yakwishutishwa ku buryo mu myaka ibiri izaba yamaze kuzura yanatangiye gukorerwamo. Ikindi ni uko turi mu masoko ya nyuma, yo gushaka abazakurikirana imirimo, turatekereza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi cyangwa Kamena imirimo yo kubaka yatangira kuko ibijyanye no gutanga amasoko biragana ku musozo.”

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cy’Intara y’Iburengerazuba cyabaye mu ntangiriro za Werurwe 2022, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyigikiye igikorwa cyo kwimura Ibiro by’Akarere ka Karongi, ashimangira ko abaturage basabwe ibitekerezo mbere mu gutegura uwo mushinga.

Ati “Mu ijambo rimwe abaturage basabwa ibitekerezo ariko gusabwa ibitekerezo ntibivuze ngo uko ugitanze cyose gihita cyakirwa uko. Ibitekerezo birakusanywa noneho ibifitiye akamaro benshi bikaba ari byo bishyirwa mu bikorwa.’’

Akomeza agira ati “Akarere rero kuba kava Rubengera kakajya Bwishyura ibyo ari byo byose hari impamvu. Abakozi b’akarere bagomba gutangira Serivisi ahantu heza, niba aka karere karafashwe mu twunganira umujyi wa Kigali ntabwo ibiro byako byakorera muri nyakatsi.’’

Icyemezo cyo kwimura ibiro by’Akarere ntikivugwaho rumwe kuko hari abatekereza ko nibivanwa i Rubengera, iterambere ry’aka gace rizasubira inyuma.

Ibiro by’Akarere ka Karongi bisanzwe bikorera mu murenge wa Rubengera, akagari ka Kibilizi mu nyubako yahoze ari iy’uburezi (hitwaga kuri Arrondissement), yubatswe nyuma y’umwaka wa 2000 ikaba itari ikijyanye n’icyerekezo, bikaba bigiye kwimurirwa mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye.

Inyubako isanzwe Ibiro by’Akarere ka Karongi gasanzwe gakoreramo
Ikibanza kigiye kubakwamo Inyubako nshya y’Akarere ka Karongi cyahozemo irimbi kugeza mu muri 2005, ubwo hashyingurwaga Igihazi cyari cyarananiranye cyari kizwi ku kazina ka Koboyi
Igishushanyo Mbonera cy’Inyubako y’Akarere ka Karongi, biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere izaba yaratangiye gukorerwamo

One thought on “Ibiro bishya by’Akarere ka Karongi bigiye kwimurirwa ahahoze irimbi

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.