Rutsiro: Impanuka y’Ubwato ikomeye yahitanye abantu babiri, batatu baburirwa irengero

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro, habereye impanuka ikomeye y’ubwato bwiyubitse aho abari maze abari baburimo bakarohama. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko babiri bapfuye bazize iyi mpanuka, batatu baburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye saa 14h40 bwarimo abaturage 33, Gabo 13, Gore 20, muri aba Ku bufatanye bwa police n’abaturage, barohoye abantu 30 abandi 3 baburirwa irengero bakaba bakirimo gushakishwa.

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yahamirije RWANDANEWS24 amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko batatu baburiwe irengero hakaba hatakwizerwa baba bakiri bazima, naho babiri baje kugwa ku bigo nderabuzima.

Ati “Haracyari gushakishwa ababuriwe irengero batatu, mu gihe babiri bapfiriye ku bigo nderabuzima bya Kinunu na Cyimbili. Naho impanuka ikaba yatewe n’umuyaga mwinshi wari mu Kivu, ndetse kandi abari baburimo nta ma Jiri y’ubuzima (Life Jacket) bari bambaye.”

Havugimana yasabye abakoresha inzira zo mu mazi kwirinda impanuka nk’izi bakambara ama jiri y’ubuzima, bakagenda n’Ubwato bufite ubwishingizi, ndetse bakabanza gusuzuma imitere y’Ikirerebakoresheje ijisho, bakareka gukora urugendo mugihe i Kivu kirimo umuyaga ukabije, yanaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko ubu bwato bwakoze impanuka butagenewe gutwara abantu, kuko ari ubusanzwe bukoreshwa mu burobyi. Ubwo twakoraga inkuru 16 batashye mungo zabo, 10 baracyari ku bigo nderabuzima, 2 barembeye mu bitaro bya Murunda, aba bose bakaba bari bagiye mu bukwe.

Muri aka kagari kabereyemo iyi mpanuka y’Ubwato haherukaga kubera indi muri Kanama 2021 bwaburiyemo ubuzima bw’Abagore babiri.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *