Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 88 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibeho, Akagali ka Kibeho avuga ko uretse Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wamuhesha inka yo muri gahunda ya girinka munyarwanda kuko abayobozi bo mu nzego z’ibanze zayimwemereye, ariko bayimwimye ngo ntiyayishobora bakanga ko yanayiha uyimuragirira nk’uko yabibwiye Rwandanews24, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’uyu Murenge avuga ko agiye kubikurikirana kuko iki kibazo atari akizi.
Uyu mukecuru witwa Mutumwinka Godelieve atuye mu Mudugudu wa Sinayi. Avuga ko ubuyobozi bwamereye inka nyuma bakavuga ko batazayimuha.
Ati: “Banyemereye inka muri 2018 ngo ijye inkamirwa kuko aho ngeze uretse kubona icyo kunywa iminsi ikicuma, ibyo kurya ntabwo nkibishobora kuko ndakuze. Bambwiye ko kuyimpa nkayiha Umwana uyindagirira batabyemera kuko ngo ntabwo dutuye mu kagali kamwe.”

Abaturanyi ba Mutumwinka babwiye Rwandanews24 ko uyu mukecuru afite ikibazo cy’imibereho kuko atakibasha kwihahira bitewe n’uko agenda yububa.
Ati: “Uyu mukecuru Jenoside ikirangira yari abashije kwikorera, ariko aho bigeze tubona akwiriye ubufasha akabona inka imukamirwa kuko ntakibasha kwikamishiriza. Mutumwinka aracyakomeye, ariko nakomeza kugira imibereho mibi azahuhuka.”
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2019 uyu mukecuru yongeye kwemezwa nk’umuturage utishoboye uzahabwa inka, ariko ntabwo yayihawe. Ubuyobozi ngo bwavuze ko adafite ikiraro kandi butabasha kugenzura inka iri mu kandi Kagali.
Nk’uko bigaragara ku byangombwa bya Mutumwinka, yavutse mu 1934. Abajijwe niba adahabwa inkunga y’ingoboka y’abageze mu za bukuru, yagize ati: “Amafaranga barayampa ibihumbi 12.000Frws. ugereranyije n’uko ibiciro byazamutse, ubu ntacyo arimo kudufasha kuko umuceri uragura 1200frws, isukari iragura 2.000frws, ubugari buragura 400frws, ibindi byo sinavuga kuko ntacyoroshye kirimo. Bitewe n’uko ntakibasha guhinga kandi aribyo byari bintunze, mbonye inka ikankamirwa nazarenza imyaka 100 rwose.”
Akomeza avuga ko igihe bayimwemereye, ubu aba yarituye ntakibazo asigaranye, akaba anyway amata akamusindagiza mu zabukuru.

Rwandanews24 iganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Bwana Habimana Vedaste yavuze ko Atari azi ikibazo cya Mutumwinka Godelieve, ariko agiye kugikurikirana akazahabwa niba yujuje ibisabwa.
Ati: “Ntabwo numva ukuntu umuturage yaba agomba kuba agenewe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda ntayihabwe ngo ni uko uwayimuragirira badatuye mu Kagali kamwe kandi Umurenge ari umwe.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo mu mwaka wa 2018 ubwo uyu mukecuru yemererwaga inka atariwe wayoboraga Umurenge wa Kibeho, ariko agomba kuba yarayihawe. Ati: “Ni abantu bakomeje ibintu ntibayimuha, kuko kuba undi muntu yayimuragirira akazitura, nta kibazo kirimo. Niba ibivugwa n’abaturanyi ko afite Umukwe batuye mu Mudugudu umwe aribyo, ndumva ariwe wayimuragirira kuko ariwe uri hafi.”
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko hari bamwe mu baturage bagiye bemererwa inka, ariko ntibazihabwe abaturanyi babo bakaba bavuga ko barenganyijwe.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, igamije gutanga icyororo no kuzamura imibereho y’imiryango ikennye, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.