Karongi: Abana bishimiye ko ibitekerezo batanze mu igenamigambi byubahirijwe

Abana bahagarariye abandi bo mu mirenge ya Rubengera, Mubuga, Gishyita, Murambi na Ruganda ho mu karere ka Karongi bishimiye umwanya bahawe mu gutanga ibitekerezo bijya mu ngengo y’imari, ndetse banahamya ko bimwe mu byifuzo byabo byubahirijwe.

Mukantsinzi Esther, Uhagarariye abana mu murenge wa Ruganda ati “Uruhare twahawe rwo gutanga ibitekerezo byaduhaye gusabana n’abayobozi, ndetse ibyo tuvuze birumvikana kuko nimbi twarasabye ko amashuri yakongerwa bigakorwa turabishimira.”

Mukantsinzi akomeza avuga ko imyigire y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe batabasha kwiga, mu gihe abafite ubumuga bwo kutavuga hagikenewe abarimu bigisha amarenga, ndetse hakongerwa n’imyigire y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri.

Ndayizeye Leonide Victoire, wungirije uhagarariye abana mu karere ka Karongi ati “Uyu munsi twarebeye hamwe ibitekerezo twari twaratanze mu igenamigambi no mu ngengo y’imari y’umwaka tugiye gusoza, ndetse tunatanga ibindi bitekerezo twifuza ko byazajyamo mu mwaka utaha wa 2022-2023. Akaba ari igikorwa gishimishije kuko byinshi mu bitekerezo twatanze umwaka ushize byubahirijwe ku kigero cya 60%.”

Ndayizeye akomeza avuga ko mubyabanejeje bigaruka ku bikorwa bari barasabye byo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri byakozwe gusa ikibazo cyo gushyiraho inzira z’abafite ubumuga kiracyari imbogamizi, ndetse n’amafumbire n’inyongeramusaruro ibiciro byayo byarazamutse ku buryo babona bibabangamira bakaba basaba Leta ko hari icyo yakora.

Akoyiremeye Elodie Octavie uhagarariye ihuriro ry’abana ku rwego rw’Igihugu aherutse gutangariza Rwandanews24 ko guhabwa umwanya nk’abana bagatanga ibitekerezo bishyirwa mu ngengo y’Imari y’Igihugu bituma bumva ko bashoboye ndetse bakarushaho kurinda ibyagezweho kuko baba barabigizemo uruhare.

Ati “N’igikorwa cyiza cyane kuko gituma twumva ko umwana ari ku isonga kandi Leta yacu idukunda atari bya bindi bavuga ngo uruhare rw’umwana mu bimukorerwa gusa, igihe babivugaga tutajya mu ngengo y’imari ntabwo twabyumvaga kandi bidufasha kurinda ibyagezweho, niba uziko ari igikorwaremezo cyaje warakigizemo uruhare ntabwo uzacyangiriza.”

Evariste Murwanashyaka, Umukozi ushinzwe gahunda muri CLADHO avuga ko bamaze imyaka 3 bakira ibitekerezo by’abana bijya mu igenamigambi kandi ko impinduka nyinshi zigenda zigaragaza.

Ati “Mu myaka 3 ishize twatangiye kujya twakira ibitekerezo by’abana bijya mu igenamigambi, ukaba ari umwihariko wo mu turere 13, aho dufatanya na UNICEF muri uyu mushinga, twasanze abana bataritabiraga inama zitangirwamo ibitekerezo by’abakuru bijya mu igenamigambi niyo mpamvu twahisemo gushyiraho icyiciro cyabo cyihariye tukajya tubahuriza hamwe bakabasha kwisanzura, ndetse ibitekerezo by’abana tubishyikiriza Inteko ishinga amategeko na Misiteri y’Imari n’igenamigambi.”

Murwanashyaka akomeza avuga ko abana kuva batangira gutanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi impinduka nyinshi zagiye zigaragaza.

Niyizurugero Mediatrice, Umukozi w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana mu karere ka Karongi avuga ko ibitekerezo by’abana iyo byakiriwe biha imbaraga komite z’abana kuko bumva ko babashije kuvugira abo bahagarariye.

Ati “Komite z’abana kuba zarashyizweho kuva ku mudugudu barahura bagatanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi, tukabihuza n’ibyatanzwe n’abandi baturage, bigatuma umwana yumva ko ari umuyobozi wo kuvugira bagenzi babo.”

Niyizurugero akomeza avuga ko Abana bibaha imbaraga mu gihe yumvishe ko yagize uruhare mu bimukorerwa, ndetse ahamya ko hari ibitekerezo abana batanga akenshi ukanasanga abakuru bari babyibagiwe.

Niyizurugero akomeza avuga ko mu karere ka Karongi ibitekerezo abana bari baratanze bijya mu igenamigambi umwaka ushize 60% byashyizwe mu bikorwa.

Evariste Murwanashyaka, Umukozi ushinzwe gahunda muri CLADHO avuga ko bamaze imyaka 3 bakira ibitekerezo by’abana bijya mu igenamigambi
Umukozi wa UNICEF nawe yari yitabiriye kumva ibitekerezo by’abana
Abana bo mu mirenge 5 batanze ibitekerezo bizajya mu igenamigambi 2022-2023
Ndayizeye Leonide Victoire, wungirije uhagarariye Abana mu karere ka Karongi avuga ko mu bitekerezo batanze umwaka ushize ku kigero cya 60% byubahirijwe
Abana baje baherekejwe n’abakozi b’Imirenge batuyemo
Mukantsinzi Esther, Uhagarariye abana mu murenge wa Ruganda avuga ko nubwo bubakiwe Ibyumba by’amashuri bagikeneye Amashanyarazi ngo babashe kwiga amasomo y’ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *