Kenya: Perezida Kenyatta yongereye 12/đź’Ż ku mushahara fatizo

Perezida wa Repubulika ya Kenya Uhuru Kenyatta, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera umushahara fatizo ku kigero cya 12% kugira ngo ujyane n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe guhera uyu munsi mu gufasha abakozi kubaho muri ibi bihe ibiciro bikomeje kwiyongera ku buryo budasanzwe kubera impamvu zirimo n’intambara ya Ukraine. 

Kuri ki Cyumweru aho Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ni bwo Perezida Kenhatta yagize ati: “Hari igikorwa gikomeye cyo gusubiramo umushahara fatizo mu rwego rwo kongera ububasha bwo kugura bw’abakozi.”

Yakomeje avuga ko kongera uyu mushahara fatizo byari bikwiye kuko utari warigeze uvugururwa mu myaka itatu ishize, kandi ikiguzi cy’imibereho ya buri munsi gihindagurika buri munsi. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatangaje ko umushahara fatizo wari ku 13,500 y’amashilingi ya Kenya (asaga 116,000 by’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi. 

Nk’uko bimeze no mu bindi bihugu byo mu Karere, Abanyakenya bakomeje guhura n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro birimo iby’ibikomoka kuri peteroli n’amavuta, ingano n’ibindi. 

Bivugwa ko ibi biciro byakomeje kuzamuka mu buryo bukabije by’umwihariko guhera taliki ya 24 Gashyantare 2022, igihe u Burusiya bwatangiriyeho kugaba ibitero kuri Ukraine. 

Ibiro bishinzwe ibarurishaminare bivuga ko Ishilingi rya Kenya ryataye agaciro ku kigero cya 6.47% muri Werurwe ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka ushize aho ryagataye ku kigero cya 5.56%. 

Mu kwezi gushize nanone, Kenya yahuye n’ikibazo cy’ibura ridasanzwe rya lisansi, bituma ingendo zo mu bice bimwe na bimwe by’i Nairobi zihagarara kuko abamotari birirwaga ku mirongo yo kuri za Sitasiyo bategereje kunywesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *