Ugiyekera Laurence, utuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Buzeyi, n’umubyeyi ugeze muzabukuru aratabaza asaba gufashwa kubera akaga yashyizwemo na RTDA, ibyo afata nko kwirengagizwa n’Ubuyobozi kubera ko yatakambye kuva 2017 akaba atarasubizwa. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cye kizwi kandi cyahawe umurongo.
Ugiyekera mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko yanaganitswe n’ikorwa ry’Umuhanda uva Pfunda-Karongi ariko yavuga ntihagire umwumva, akaba abayeho nabi.
Ati “Mbayeho nabi ku buryo nta muntu unsura kuko atabona aho anyura, abana birirwa bakingiranywe ngo batazahubuka ku mukingo, umuhanda waranaganitse ku buryo kugera iwanjye nkoresha urwego nurira, kandi ikibazo cyanjye nabashije kugera ku nzego nyinshi kuva 2017 ariko ntacyo nigeze mfashwa ku buryo n’Intara nabashije kuyitakambira ariko sindafashwa.”
Ugiyekera akomeza avuga ko kuva yanaganikwa kuri uyu musozi nta muntu umusura, yaba n’abavandimwe be, abuzukuru be bamubanisha bakiri bato birirwa bakingiranwe mu nzu ngo batazahubuka ku mukingo, kuko hari itungo yari yoroye ryahahubutse rigahita ripfa ibintu byatumye arushaho kugira ubwoba, ntabona n’uko akorera urugo rwe kubera kwirirwa mu rugo kuko yirirwa acunze abana.
Ikindi yongeraho nuko urwego bazamukiraho bajya cyangwa bava iwe barushyiraho ku manywa byagera ku mugoroba bakaruvanaho.
Ugiyekera akomeza avuga ko Abadepite baherutse kumusura nabo bakamubwira ko ahantu atuye hadakwiriye imiturire. Ndetse amaze n’igihe yarasabye ko yahabwa amashanyarazi akabwirwa ko atazigera ayahabwa akaba ari mu icuraburindi, akaba asaba ko yakwimurwa nk’abandi banyarwanda.


Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Ritsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye Rwandanews24 ko ikibazo cya Ugiyekera kizwi, ndetse ko
Ati “Ikibazo cya Ugiyekera kirazwi, ndetse ari kuri Lisiti y’abo RTDA igiye gusura vuba aha kugira ngo hafatwe umwanzuro w’icyakorwa. Ikindi urebye imiterere y’ikibazo cye hashobora kuzafatwa umwanzuro wo kumwimura.”
Uretse Ugiyekera ikorwa ry’Umuhanda Pfunda-Karongi hari abaturage benshi bavuga wasize mu manegeka ntibabasha kwimurwa cyangwa kwishyurwa, nabo amaso akaba yaraheze mu kirere.






Uwo Mubyeyi nafashwe mubyukuri arababaje peeee
Ariko nigute akarere kamenya ikibazo imyaka igashira itenga 5 ntakirakorwa sukwirengazi ubuzima bw’ umunyarwanda uri mukaga cg barashaka ko president ariwe uzagicyemura