Rubavu: Umugore uregwa kwica Umugabo we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Ku wa 24/4/2022 , Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwasomye urubanza Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu buregamo uwitwa MUNGANYINKA Bibiane icyaha cyo kwica umugabo we biturutse ku bushake yakoze mu ijoro ryo kuwa 28/3/2022, urukiko rumuhamya icyaha rumukatira igifungo cy’imyaka Makumyabiri n’itanu (25 ans)

Mu ijoro ryo ku wa 28/03/2022 Munganyinka Bibiane ari mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagali ka Bijyjyo mu  Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba  yagiranye amakimbirane n’umugabo we Baraturwango Francois alias Mitera bapfuye ko Munganyinka yari yimye igikatsi umugore baturanye, nibwo bafatanye bararwana hanyuma kubera ko umugabo yari yanyoye inzoga yikubita hasi nibwo Munganyinka yafashe isuka ayikubita umugabo we mu mutwe  arapfa.

Munganyinka  yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yabitewe no kuba na we yari yabanje kumukubita, asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *